RFL
Kigali

Tibingana Charles umaze iminsi mu Rwanda avuga ko atazasubira muri Aziya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2018 17:17
1


Tibingana Charles Mwesigye umukinnyi wamenyekanye mu ikipe ya APR FC, Amavubi U-17 na AS Kigali mbere yo kujya hanze y’u Rwanda, kuri ubu ari mu biruhuko mu Rwanda aho avuga ko ashaka kuhakomereza gahunda ye yo gukina umupira w’amaguru aho gusubira muri Aziya.



Tibingana w’imyaka 23 y’amavuko, ikipe aherukamo mu Rwanda ni AS Kigali yavuyemo muri Mutarama 2017 akajya muri Tailand mu ikipe ya Kritslatan FC. Ikipe ya nyuma uyu musore ufite amavuko i Mbarara muri Uganda ni Uttaradit FC muri Tailand.

Aganira na INYARWANDA, Tibingana Charles uri kuba i Gikondo mu mujyi wa Kigali, yavuze ko kuri ubu adafite gahunda n’imwe yo gusubira muri Aziya kuko n’urwandiko rumutandukanya (Release Letter) na Uttaradit FC arufite kugira ngo hatazagira n’ikintu na kimwe cyatuma asubirayo.

“Nakinaga muri Uttaradit FC muri Tailand gusa sinifuza gusubirayo ukundi kuko n’urwandiko rudutandukanya ndarufite. Biramutse binkundiye najya mu yindi kipe yo mu Rwanda.  Ubu ndi umukinnyi wigenga ikipe yose yiteguye kumpa akazi twavugana”. Tibingana Charles

Tibingana Charles asnzwe akina aca hagati ku ruhande rw'iburyo

Tibingana Charles asanzwe akina aca hagati ku ruhande rw'iburyo

Ese ni iyihe mpamvu ituma Tibingana Charles avuga ko atazasubira muri Aziya?

Muri iyi minsi usanga abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Afurika muri rusanga by’umwihariko mu Rwanda baba barwana no gushaka uko bakwitwara neza kugira ngo bazabone inzira ibambutsa imipaka bagana hanze y’u Rwanda kuko baba bizeye ko ariho hari amaramuko atubutse kurusha ayaboneka muri Kigali n’intara z’u Rwanda.

Gusa kandi uko bamwe baba barwana no gushaka aho batoborera bajya hanze y’u Rwanda ni nako abandi baba bashaka inzira z’ubusamo zabavana iyo mu mahanga ya hafi cyangwa kure bagaruka mu Rwanda.

Kuri Tibingana Charles avuga ko yarangije amasezerano muri Uttaradit FC bityo akaza kugira ibibazo mu mpapuro z’inzira (VISA) akaba anabona ko bigoye ko yazarubona mu buryo bworoshye.

“Nyuma yo kurangizanya na Uttaradit FC nagize ibibazo bikomeye muri VISA yanjye ndetse kugeza magingo aya biragoye ko nagira uwo nizeza ko byanyorohera kuba nasubira muri Aziya kuko nta VISA nshya nabona”. Tibingana

Tibingana avuga niyo wagira ute atahaguruka mu Rwanda ajya mur Aziya

Tibingana avuga niyo wagira ute atahaguruka mu Rwanda ajya muri Aziya

Image result for tibingana charles mwesigye

Tibingana Charles (Ibumoso) ubwo yageraga muri AS Kigali cyo kimwe na Sebanani Emmanuel (Iburyo)

Tibingana Charles wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi batari barengeje imyaka 17 mu 2011 ubwo bajyaga mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexico, yaje kujya mu mubare w’abakinnyi bambuwe ubwenegihugu ariko kuri ubu akaba afite icyizere ko agomba kubusubirana mu minsi ya vuba.

Ese haba hari amakipe yatangiye kuba yavugisha Tibingana?

Tibingana Charles yageze mu Rwanda kuwa Kabiri tariki 21 Kanama 2018. Kuri ubu nta kipe baragira icyo bumvikana kigaragara uretse ko amakuru INYARWANDA yizeye avuga ko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yamuvugishije nubwo Tibingan aadapfa kwerura ngo avuge zimwe mu ngingo baganiriyeho.

“Ntabwo nabihakana, umwe mu bayobozi ba Rayon Sports twaravuganye ariko nta kintu navuga ko twanzuye, buriya nihagira ikijya imbere abantu bazabimenya”. Tibingana

Tibingana Charles Mwesigye w’imyaka 23 yatangiye gukina umupira nyirizina ari mu ikipe ya Proline muri Uganda ahanazamukiye abakinnyi nka Buteera Andrew. Tibingan yahakinnye kuva mu 2011-2012 mbere yo kujya muri Victoria University (2012-2013) ahita agana muri APR FC (2013-2015).

Tibingana Charles aheruka muri Uttaradit FC

Tibingana Charles aheruka muri Uttaradit FC 

Tibingana yaje kuva muri APR FC ajya muri Bullets mbere yo kugaruka mu Rwanda ajya muri AS Kigali (2015-2017) ahava agana muri FC Warriors (Singapore) mbere yo kujya muri Uttaradit FC amakipe yagendaga asinyamo amasezerano atarengeje amezi atanu (5).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bikorimana Wilson5 years ago
    Muzadukurikiranire mumenye impamvu abakinnyi benshi bo mu Rwanda batabasha gukinahanze ngo babe yewe banakomeza ngo bagere mumakipe akomeye y'iburayi!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND