RFL
Kigali

Thierry Henry yasezeye ku mupira w'amaguru yinjira mu by'itangazamakuru - AMATEKA YE

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/12/2014 10:18
3


Umukinnyi wabaye rutahimu utazibagirana mu mateka y’ikipe ya Arsenal ndetse no mu ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa uzwi nka Thiery Henry, nyuma y’imyaka 20 akina umupira w’amaguru yafashe icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru, ubu akaba yiteguye kwinjira mu by’itangazamakuru rya siporo.



Thierry Daniel Henry yari umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga w'Umufaransa, akaba yaravutse tariki 17 Kanama 1977. Thierry Henry yagiye akina imbere mu kibuga mu makipe akomeye atandukanye ariko ikipe ya Arsenal ikaba iri mu zo yamenyekanyemo cyane, kuri ubu akaba yakiniraga ikipe ya New York Red Bulls yo muri Shampiyona ya Amerika.

thierry

Uyu mukinnyi yavukiye mu mujyi wa Paris mu gace ka Les Ulis, kakaba ari agace gakunda kubamo cyane imikino y'umupira w'amaguru. Ku myaka 7 y'amavuko Thierry Henry yagaragazaga impano idasanzwe mu gutera umupira maze bituma umutoza w'ikipe CO Les Ulis yo muri ako gace amushyira mu ikipe. N'ubwo yari afite impano yo gukina umupira w'amaguru, ntiyari abishidukiye cyane maze se umubyara akajya ahora amuhatira kujya mu myitozo y'umupira w'amaguru. Icyo gihe yagiye akinira amakipe menshi y'abana ariko ahanini ari ku gahato ka se kuko we iby'umupira ntibyari bimufasheho.

Thierry Henry mu ikipe ya Monaco (1992–1999) na Juventus (1999)

Ahagana mu mwaka w'1990, ikipe ya Monaco yatumye Arnold Catalano kureba uko Thierry akina. Icyo gihe yari afite imyaka 13 y'amavuko gusa. Thierry mu mukino Catalano yari yaje kumurebamo yatsinzemo ibitego 6 byose maze ahita amuhamagaza mu ikipe ya Monaco atiriwe akora igeragezwa. Icyo gihe Catalano yasabiye Thiery Henry ko yajya kwiga iby'umupira w'amaguru mu ishuri rya Clairefontaine ariko bitewe n'uko mu ishuri yari umuswa cyane ahita avamo ahubwo ahita ajya mu ikipe ya Monaco yatozwaga na Arsène Wenger akiri muto.

thierry

Icyo gihe yahise asinyishwa amasezerano nk'umukinnyi wabigize umwuga maze akinira Monaco umukino wa mbere batsinzwemo 2-0 na Nice tariki 31 Kanama 19994. Muri icyo gihe yakiniraga Monaco akiri muto, yahawe igihembo cy'umuinnyi ukiri muto w'umwaka mu Bufaransa mu mwaka w'1996, ndetse no muri shampiyona y'1996-1997, imikinire ya Thierry yatumye ikipe ya Monaco itwara igikombe cya shampiyona. Muri shampiyona y'umwaka ukurikiye, Thierry yagejeje ikipe ye ku mukino wa kimwe cya kabiri wa Champions League.

Yabaye Umufaransa wa mbere mu gutsinda ibitego bigera kuri 7 mu mikino ya Champions League. Ibyo byose byatumye atumirwa mu ikipe y'igihugu mu mikino y'igikombe cy'isi cy'1998. Thierry yavuye mu ikipe ya Monaco mu mwaka w'1999, ajya mu ikipe yo mu Butaliyani ya Juventus ku mafaranga miliyoni 10.5 z'ama pound. Akigera mu Butaliyani yagowe cyane n'ikibuga cyaho bituma atsinda ibitego bicye mu mikino 16 atsindamo ibitego 3 gusa.

Thierry Henry mu ikipe ya Arsenal (1999–2007)

thiery

Amaze kunanirwa n'ikibuga cyo mu Butaliyani, Thierry yaguzwe n'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza mu mwaka w'1999 ku kayabo ka miliyoni 11 z'ama pound aho yongeye guhurira n'uwamutoje Arsène Wenger. Mu ikipe ya Arsenal niho Thierry yagaragarije ko ari umukinnyi w'umuhanga ndetse ninaho yabereye igihangange ku isi yose.

thiery

Thierry yaguzwe mu rwego rwo gusimbura umukinnyi Nicolas Anelka, akihagera yahise ashyirwa ku mwanya w'imbere aho yakinaga areba mu izamu. Akihagera byabanje kumugora kureba mu mazamu y'ibibuga byo mu Bwongereza ndetse abantu batangira kwibaza niba bitagiye kumumerera nk'uko byari byamugendekeye mu Butaliyani ubwo yamaraga imikino 8 yose ya mbere atarareba mu izamu.

Nyuma y'amezi atari macye yo kugorwa n'ikibuga, byatangiye kwemezwa ko yaba akwiriye kongera kwigishwa kureba mu izamu. Ubwoba bw'abantu bwatangiye gushira ubwo uyu musore yari atangiye gutsinda, nk'aho mu mpera za shampiyona mu mikino isoza yahise yerekana ko atangiye kumenyera maze asoza shampiyona amaze gutsinda ibitego bigera kuri 26, ndetse atuma ikipe ye isoza shampiyona iri ku mwanya wa 2 ndetse igera no ku mukino wa nyuma muri UEFA Cup ariko iza gutsindwa na Galatasaray.

thierry

Nyuma yo kuva mu mikino ya EURO 2000 aho yari amaze gutwarana igikombe n'ikipe y'igihugu cy'u Bufaransa, abantu batangiye kubona ko aje noneho yiteguye muri shampiyona ya 2000-2001. Niko byagenze dore ko yaje ari nk'inkuba maze ahita asoza shampiyona ari we mukinnyi ufite ibitego byinshi, ndetse nanone ikipe ye iza gusoza iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona. Ikipe ye kandi yageze ku mukino wa nyuma wa FA Cup ariko itsindwa na Liverpool ku mukino wa nyuma, ariko Thierry ntiyanyurwa kuko yifuzaga kugeza Arsenal kure.

thierry

Muri shampiyona yakurikiyeho ya 2001-2002, yaje kuza noneho ari imana ya Highbury ubwo yatsindiraga ikipe ye akayigeza ku gikombe cya shampiyona irusha iya 2 amanota 7 yose ndetse igatsinda ikipe ya Chelsea ku mukino wa nyuma wa FA Cup. Muri icyo gihe Thierry yasoje shampiyona ari umukinnyi wa mbere mu Bwongereza ufite ibitego byinshi.

Shampiyona ya 2002-2003 nayo yabaye nziza kuri Thierry, Thierry yatsinze ibitego 32 mu mikino yose ndetse anatanga imipira 23 yavuyemo ibitego. Yahesheje ikipe ye ikindi gikombe cya FA uretse ko ikipe ye itatwaye igikombe cya shampiyona. Thierry ku mpera za shampiyona yatwaye ibihembo byinshi nk'umukinnyi witwaye neza ndetse agera no ku mwanya wa 2 ku gihembo cy'umukinnyi wa FIFA w'umwaka wa 2003.

thierry

Muri Shampiyona ya 2003-2004, Thierry yagize indahangarwa ikipe ya Arsenal itangira kwitwa The Gunners (abarashi), ubwo yasozaga shampiyona idatsinzwe n'umukino n'umwe ndetse binatuma itwara igikombe cya shampiyona. Thierry yakomeje kwiharira ikibuga cy'u Bwongereza ariko nanone yagera mu ikipe y'igihugu bikamucanga dore ko atabashaga kugeza ku gikombe cy' u Burayi ikipe y'igihugu. Muri shampiyona ya 2004-2005, Thierry yahuriyemo n'ibibazo by'imvune ariko ntibyamubujije kuguma ari umukinnyi utinywa n'abazamu ku mugabane w'u Burayi.

Mu mwaka w'2005, nyuma y'uko uwari Kapiteni w'ikipe ya Arsenal; Patrick Vieira agendeye, Thierry Henry yahise afata igitambaro ayobora ikipe ye ya Arsenal. Muri shampiyona ya 2005-2006, Thierry Henry yagize ibihe byiza bidasubirwaho. Tariki 17 Ukwakira 2005, Thierry yagizwe umukinnyi wa mbere uzi kureba mu izamu Arsenal yagize kandi utazasimburwa mu bihe byose.

ARSENAL

Muri Arsenal uyu mukinnyi yahagiriye ibihe byiza cyane

Mu mwaka w'2006, ikipe ya Arsenal yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League. Ni amateka atazibagirana ukuntu abakinnyi n'umutoza wa FC Barcelona bari bafitiye ubwoba Arsenal bitewe n'uyu musore wari umaze kwitwa imana y'ibitego. Henry ariko n'ubwo ntako atari yagize ikipe ye yatsinzwe ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma. Gutsindwa kuri iki gikombe byatumye ibihuha byinshi bitangira gukwirakwira ko uyu musore yaba agiye kuva muri Arsenal ariko yahise abihakana yivuye inyuma atangaza ko Arsenal ariyo kipe azakinira kugeza ahagaritse umupira w'amaguru. Shampiyona ya 2006-2007, byabaye ibihe bigoranye kuri Thierry Henry ubwo yibasirwaga n'imvune bituma atongera kwigaragaza nk'uko byari bisanzwe bimeze mu bihe bye bya mbere.

Thierry Henry mu ikipe ya Barcelona (2007–2010)

thierry

Tariki 25 Kanama 2007, mu buryo butunguranye nibwo byatangajwe ko Thierry Henry agiye kugurwa n'ikipe ya FC Barcelona ku kayabo k'amayero miliyoni 24. Yasinye amasezerano y'imyaka 4 akinira ku kibuga cya New Camp aho yari kujya ahembwa akayabo ka miliyoni 6.8 z'amayero buri mwaka.

Akigera mu ikipe ya Barca, Thierry yahawe numero 14 akaba ari nayo yambaraga igihe yakiniraga Arsenal. Igitego cya mbere yatsindiye ikipe ya Barca yagitsinze ku mukino wari wabahuje na Olympique Lyonnais mu mikino ya Champions League ubwo bayitsindaga ibitego 3-0. Mu bihe bye bya mbere ari muri iyi kipe yagiye agaragaza kutishimira kuba yaravuye mu ikipe ya Arsenal bigatuma abafana ba Barca bamushinja kudakinana umutima wose kuko yari agifitiye umutima ikipe ya Arsenal. Yasoje shampiyona ye ya mbere yakiniye Barca ari we mukinnyi wa mbere ufite ibitego byinshi muri Barca ku bitego 19.

thierry

Thierry Henry yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Barca ariko nanone ntibyageza ku byo yagiriye mu ikipe ya Arsenal, ahanini bitewe n'uko mu ikipe ya Barca hari umukinnyi nawe w'umuhanga cyane Lionel Messi, bituma Thierry atagaragara cyane. Nyuma y'imikino y'igikombe cy'isi cya 2010, ikipe ya Barca yatangaje ko bamaze kwemeranywa n'ikipe batatangaje mu igurwa rya Thierry Henry ava muri Barca.

Thierry Henry mu ikipe ya New York Red Bulls (2010–kugeza ubu)

thierry

Mu kwezi kwa Nyakanga 2010, Thierry yasinye mu ikipe ya New York Red Bulls. Akigera muri iyo kipe yahise itwara shampiyona. Mu mikino ya shampiyona ya 2011-2012, Thierry yitozanyije n'ikipe ya Arsenal ndetse ahita anasinya amasezerano y'amezi 2 y'intizo aho yayikiniye mu mukino wayihuje na Leeds maze anatsindamo igitego. Nyuma y'uko amasezerano yari afite yo gukinira ikipe ya Arsenal arangiye, yagarutse gukinira ikipe ya New York Bulls. Mu mwaka wa 2012, yahawe umushahara wa miliyoni 5 z'amadolari ahita aba umukinnyi wa mbere muri Amerika uhembwa menshi imbere ya David Beckham wari ufite uwo mwanya.

Thierry Henry mu ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru

thierry

Thierry Henry yagize ibihe byiza mu ikipe y'igihugu cy'u Bufaransa. Yatangiye gukinira iyi kipe ari kabiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 mu mwaka w'1997, mu mikino y'igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 20. Nyuma gato y'imikino nibwo umutoza yamuhamagaje mu ikipe nkuru y'igihugu, maze akinira iyi kipe umukino we wa mbere mu mukino mpuzamahanga wari wabahuje n'igihugu cya Afurika y'epfo bagatsinda 2-1. Thierry yakiniye ikipe y'igihugu mu mikino y'igikombe cy'isi cy'1998. N'ubwo atari yakamenyekana yasoje imikino y'igikombe cy'isi ari we mufaransa ufite ibitego byinshi mu gikombe cy'isi n'ibitego 3. Icyo gihe u Bufaransa bwanegukanye igikombe cy’isi, uyu mukinnyi abasha kwinjira mu mateka y’abakinnyi babashije gukora kuri iki gikombe gikomeye ku isi, ndetse ibi akaba abirusha abandi bakinnyi benshi b’ibihangange barimo nka Cristiano Ronaldo, Messi n’abandi batarabasha kubigeraho kugeza n’ubu.

thierry

Thierry Henry yakiniye ikipe y'igihugu imikino myinshi mpuzamahanga yaba ari iyo ku mugabane w'u Burayi ndetse no hanze yawo aho yatsindaga ibitego byinshi ndetse bigatuma ikipe y'igihugu igira igitinyiro mu yandi makipe. Thierry Henry yatangaje ko atazongera gukinira ikipe y'igihugu ubwo yari imaze gutsindwa ibitego 2-1 n'ikipe ya Afurika y'epfo mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2010 cyaberaga muri Afurika y'epfo none ubu ahagaritse no gukinira ikipe iyo ariyo yose.

thierry

N’ubwo asoje gukina umupira w’amaguru. Thiery Henry afite agahigo ko kuba yarabashije gutwara ibikombe byinshi bitandukanye byaba ibyo mu ikipe y’igihugu ndetse n’iby’amakipe atandukanye yagiye akinamo, muri ibyo hakaba harimo igikombe cy’isi, igikombe cya shampinoya, igikombe cya Champions League n’ibindi bitandukanye. Ubu nyuma yo gusezera ku mukino w’umupira w’amaguru, yahise ahabwa akazi k’itangazamakuru n’ubusesenguzi kuri Televiziyo ya Sky Sports mu Bwongereza, igihugu yagiriyemo ibihe byiza cyane ubwo yakinaga muri Arsenal.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • babbly9 years ago
    he is our legend
  • charles mugemana9 years ago
    Titi de Londres ndamukunda yaranshimishije cyane. Naruhuke iminsi ni imitindi. Imana imufashirize muri presse nkuko yamuhiriye mu kibuga
  • charles mugemana9 years ago
    Thierry Henry naramukundaga uriya musore. Niyiruhukire yaragakoze aradushimisha. Nta kindi twakora iminsi ni imitindi nasigire barumuna be. Imana izamuhere umugisha muri presse nkuko yabimukoreye mu kibuga.





Inyarwanda BACKGROUND