RFL
Kigali

Thierry Henry arahabwa amahirwe yo kuba yasimbura Arsene Wenger muri Arsenal

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/03/2017 19:01
0


Umufaransa Thierry Henry wubatse ibigwi bikomeye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal byatangiye guhwihwiswa ko ari we ushobora gusimbura uwahoze ari umutoza we Arsene Wenger benshi bakomeje kubona ko ari mu minsi ye ya nyuma muri iyi kipe nyuma y’umusaruro udashimishije abafana b’iyi kipe muri iyi minsi.



Nkuko The Telegraph yabitangaje ngo ku bwa Josh Kroenke, umuhungu wa nyiri ikipe ya Arsenal asanga mu gihe Wenger yaba ashoje amasezerano ye nyuma y'uyu mwaka w'imikino, Thierry Henry ari umukandida mwiza wo kuba yasimbura uyu mufaransa mwene wabo muri iyi kipe y’abarashi ikomeje kugenda itakaza ubudahangarwa buri mwaka.

Résultat de recherche d'images pour "statut de thierry henry"Arsene Wenger ubwo yagaragazaga Thierry Henry nk'umukinnyi we mushya

Thierry Henry usanzwe mu mateka y’abanyabigwi b’ikipe ya’Arsenal nk’umukinnyi uza ku isonga mu kuba yarayitsindiye ibitego byinshi(174), na we ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza kuba umutoza wo ku rwego rwo hejuru by’umwihariko akaba anagaragaza inyota yo kuba yatoza iyi kipe imuhora ku mutima.

Résultat de recherche d'images pour "josh kroenke"Thierry Henry hamwe na Josh Kroenke, bivugwa ko ashobora gusimbura se Stan Kroenke nyiri Arsenal ndetse akaba ku bwe asanga Thierry Henry ari we ubereye gutoza iyi kipe mu bihe biri imbere

Kuri ubu Thierry Henry ni umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi aho benshi babifata nk’ishuri ryiza arakuramo ubunararibonye ndetse uyu mwaka w’imikino urarangira abonye impamya bushobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi(UEFA) mu by’ubutoza yamwemerera gutoza ku rwego rwisumbuyeho mu makipe yabigize umwuga. 

Kroenke

Stan Kroenke umuherwe nyiri Arsenal hamwe n'umuhungu we Josh witeguye kumvisha se ko Thierry Henry ari we mizero ya Arsenal






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND