RFL
Kigali

Thibaut Courtois yatandukanye n’umukunzi we habura ukwezi kumwe gusa ngo bibaruke

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/04/2017 7:29
1


Umunyezamu w’ikipe ya Chelsea, Thibaut Courtois yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we Marta Dominguez mu gihe hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo yibaruke umwana wabo wa kabiri.



Thibaut Courtois ni we ubwe witangarije iyi nkuru yo gutandukana n’uyu mugore bamenyanye ubwo yari akiri mu ikipe ya Atletico Madrid. Bari basanzwe bafitanye imfura y’umukobwa bise Adriana izuzuza imyaka ibiri mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, mu gihe bitegura kwibaruka umuhungu bamaze guha izina rya Nicolas.

Umukunzi wanjye Marta hamwe nanjye twamaze gutandukana. Twahisemo gushyira iherezo ku mibanire yacu. Ni icyemezo twemeranyijeho twembi. Courtois

Uyu muzamu numero ya mbere w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi na Chelsea yakomeje avuga ko we na Marta bakundanaga ndetse bakaba bumvikanaga ariko bakaba bahisemo gutandukana, gusa ngo ibi ntibizababuza gukomeza kubahiriza inshingano zabo. Ati “Turi ababyeyi ubu b’umukobwa mwiza cyane Adriana, ndetse mu kwezi kumwe umuhungu Nicolas nawe azaba yageze ku isi.”

Thibaut Courtois na Marta Dominguez






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jack7 years ago
    Icyo nkundira bazungu no big deal kabisa kuri biriya aliko twe thbanza kuvuza induru ko ibintu byacitse ngo runaka yatandukanye na runaka





Inyarwanda BACKGROUND