RFL
Kigali

Theo Walcott ashobora gukina ku mukino na Liverpool-BYINSHI KURI UYU MUKINO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:19/12/2014 18:55
6


Shampiyona yo mu gihugu cy’ u Bwongereza irakomeza mu mpera z’ icyumweru, hakinwa umunsi wa 17 wa shampiyona. Liverpool izakira Arsenal, Chelsea ya mbere ku rutonde izasura Stoke City, Manchester City yakira Crystal Palace



Umukino uzahuza ikipe ya Liverpool izaba yakiriye Arsenal kuri Anfield, ikibuga cya Liverpool uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba ku cyumweru.

Dore byinshi wakwifuza kumenya kuri uyu mukino uzaba ukomeye kandi witezwe n’ abantu benshi:

Liverpool na Arsenal zimaze guhura inshuro 182 kuva tariki ya 2 Nzeri 1905 kugeza ubu, muri izo amakipe yombi anganya umubare w’ imikino yatsindanywe kuko buri imwe yatsinze imikino 67 buri imwe hanyuma banganya inshuro zigera kuri 48

Umukino uheruka kuzihuza wabaye tariki ya 16 Gashyantare 2014, ku kibuga cya Emirates Stadium maze Arsenal ibasha gutsinda Liverpool ibitego 2-1, gusa ariko icyo gihe ntiyabashije kwihimura kuri Liverpool yari yayitsinze mu mukino ubanza ku bitego 5-1

raheem

Raheem Sterling watsinze igitego cya 2 muri 5 batsinze Arsenal azaba ahari kandi ari no bihe byiza

5

Arsene Wenger n’ abasore be bazajya Anfield bazirikana ko ubwa bahaheruka bahanyagiriwe n’ imvura y’ ibitego bagatsindwa akayabo k’ ibitego bigera kuri 5-1 n’ ubwo hari abemeza ko ingufu Liverpool yari fite icyo gihe zagabanutse cyane ko yatakaje Luis Suarez werekeje muri Barcelona

Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe yombi Arsenal yatsinzemo inshuro 3, Liverpool itsindamo 1 undi barawunganya (Liverpool 0-2 Arsenal, Arsenal 2-2 Liverpool, Arsenal 2-0 Liverpool, Liverpool 5-1 Arsenal, Arsenal 2-1 Livepool)

Izi kipe zagiye zihura mu mukino hakagaragaramo ibitego agahishyi twavuga nk’ umukino zahuye tariki ya 21 Mata maze aya makipe akanganya 4-4, tariki ya 9 Mutarama 2007 Arsenal yatsinze 6-3 bya Liverpool,  tariki ya 4 Mata 1953 Arsenal yatsinze 5-3, tariki ya 1 Nzeri 1934 Arsenal yatsinze 8-1

gerrard

Steven Gerrard, kapiteni wa Liverpool ni umwe mu bakinnyi bakinnye imikino myinshi ihuza aya makipe akomeye mu Bwongereza

Aya makipe yose azahura atorohewe n’ ibihe arimo muri shampiyona kuko yose adahagaze neza. Arsenal iri ku mwanya wa 6 n’ amanota 26 , ikarushwa na Chelsea ya mbere amanota 13 yose. Liverpool yo iri ku mwanya wa 11 n’ amanota 21 ikaba nayo irushwa na Chelsea amanota 18 yose mu mikino 16 aya makipe yose amaze gukina

Mu mikino 5 ya shampiyona Liverpool iheruka gukina yatsinzemo 2 gusa inganya 1 itsindwa 2 harimo n’ uwo iheruka gutsindwamo na Manchester United ibitego 3-0 byse ( Manchester United 3-0 Liverpool, Liverpool 0-0 Sunderland, Leicester City 1-3Liverpool, Liverpool 1-0 Stoke City,  Crystal Palace 3-1 Liverpool)

Mu mikino 5 Arsenal iheruka gukina muri shampiyona yatsinzemo 3 harimo n’ uwo iheruka kunyagiramo Newcastle ibitego 4-1, ibiri isigaye yo yarayitsinzwe (Arsenal 4-1 Newcastle United, Stoke City 3-2 Arsenal, Arsenal 1-0 Southampton, West Bromwich 0-1 Arsenal, Arsenal 1-2 Manchester United)

sanchez

Alexis Sanchez ni ubwa mbere azaba agaragara mu mukino uhuza aya makipe nyuma yo kerekeza mu ikipe ya Arsenal

Arsenal iracyafite abakinnyi bagifite ibibazo by’imvune batazagaragara kuri uyu mukino nka Jack Wilshere, Mesut Ozil, Aaron Ramsey, Mikel Arteta, Laurent Koscielny na Tomas Rosicky gusa ariko izaba igarura Nacho Monreal na Alex Oxlade-Chamberlain ndetse na Theo Walcot byaze kwemezwa na Wenger ko azaba ahari kuri uyu mukino

arteta

Jack Wilshere na Mikel Arteta ntago bazagaragara kuri uyu mukino kuko bakiri mu mvune

Liverpool yo izaba idafite Daniel Sturridge uri mu mvune na Mario Balotelli wahanwe gusiba umukino, Glen Jonsohn

toure

Kolo Toure azaba akina n' ikipe yahoze akinira nyuma gusimbura ku mwanya Glen Jonsohn uri mu mvune

mario

Mario Balotelli ntazagaragara kuri uyu mukino nyuma yo gufatirwa ibihano

Ku wa gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2014

Man City vs. Crystal Palace

Aston Villa vs. Man Utd

Hull vs. Swansea

QPR vs. West Brom

Southampton vs. Everton

Tottenham vs. Burnley

West Ham vs. Leicester

Ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2014

Newcastle vs. Sunderland

Liverpool vs. Arsenal

Ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2014

Stoke vs. Chelsea

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    nzashwanyaguza arsenal na wengle wabo
  • Bj9 years ago
    Wapi
  • eric gasana9 years ago
    Ko mutajya mushyiraho amasaha?
  • ozil9 years ago
    burya si buno nzakurasa ubyumve, itegure kubabara kucyumweru kuko ubu ndica sinkomeretsa. urupfu ruhire na Liverpool yawe
  • Frederic Man Utd9 years ago
    Liverpool Arsenal abarwayi bagiye guhura bose bangaya amaganya mbifulije kunganya kugirango mukomeze gusangira agahinda
  • Said Elias9 years ago
    Naho Dufise Imvune muzoyibona Arsenal





Inyarwanda BACKGROUND