RFL
Kigali

The Blue Familly Fan Club umuryango w’abafana ba Rayon Sports bishimiye ibyagezweho mbere yo kwinjira muri 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/12/2017 9:58
0


The Blue Familly Fan Club itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bakoze igikorwa cyo kwishimira ibyo bagezeho mu mezi atandatu bamaze bashinze uyu muryango banabifatanya no kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani binjira mu mwaka mushya wa 2018.



Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamirambo aho abanyamuryango bateraniye bakaganira inzira n’ibihe byoroshye n’ibigoye banyuzemo mu mwaka wa 2017 , barebye ibyiza bakoze bagomba kongeramo imbaraga ndetse n’aho bagize imbaraga nke bakongera kwisubiraho muri 2018.

Karenzi Emmanuel perezida w’uyu muryango yabwiye abanyamuryango ko abashimira uko bitwaye n’ibyo bakoze byiza mu gihe gito bamaze babayeho nka “The Blue Familly Fan Club” kuko batangiye Kamena 2017, kuri ubu bakaba bamaze amezi atandatu.

Aganiriza abanyamuryango, Karenzi tagize ati” Mu by'ukuri navuga ko twakwiha amashyi kuko hari byinshi twakoze byo kwishimira kuko mu gihe gito tumaze twabashije gufatanya n’abandi mu kubaka no gushyigikira ikipe ya Rayon Sports. Murabizi ko kuba twatangira uyu muryango ahantu hose Rayon Sports yakiniye twagiye tuhagera. Ni ibintu byo kwishimira”.

Karenzi kandi yashimye abanyamuryango muri rusange bitewe n’ikinyabupfura, urukundo n’ubufatanye byabaranze muri 2017 ndetse anabakangurira gukomeza kugira umutima ukunda ikipe ya Rayon Sports bitegura kuba bagira icyo bakora mu gihe cyose baba bitabajwe.

Karenzi Emmanuel perezida wa The Blue Familly Fan Club

Karenzi Emmanuel perezida wa The Blue Familly Fan Club

Aba bafana bagize umwanya wo kwibukiranya ibihe bikomeye baciyemo birimo; urupfu rwa Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports ndetse na Ndikumana Hamadi Katauti.

The Blue Familly Fan Club, umuryango ugizwe n’abanyamuryango barenga 50 kuri ubu baratangira umwaka basoza ishingano zo gufatanya n’indi miryango nka Gikundiro Forever, March Generation n’abandi mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga bagomba kwishyura kugira ngo gahunda yo kuvuza Ndacyayisenga Jean d’Amour bita Meya igende neza kuko hari amafaranga abura kuri fagitire y’ibitaro.

Harerimana Assiat (Ibumoso) umunyamabanga mukuru y'uyu muryango yicaranye na Ingabire Noella (Iburyo)

Harerimana Assiat (Ibumoso) umunyamabanga mukuru y'uyu muryango yicaranye na Ingabire Noella (Iburyo)

Umwe mu banyamuryango ateze amatwi impanuro

Umwe mu banyamuryango ateze amatwi impanuro 

Umunyamuryango wari ufite igitekerezo yagitanze

Umunyamuryango wari ufite igitekerezo yagitanze 

Nyuma yo kwica isari n'inyota bacinye akadiho

the blues

the blues

Nyuma yo kwica isari n'inyota bacinye akadiho 

Harerimana umwe mu nkingi za mwamba za The Blue Familly Fan Club

Harerimana umwe mu nkingi za mwamba za The Blue Familly Fan Club

Isaac Kuradusenge umunyamakuru wa Radio Authentic 92.8 FM yafotowe ari muri ibi birori

Isaac Kuradusenge umunyamakuru wa Radio Authentique 92.8 FM yafotowe ari muri ibi birori

Ubundi biba bigoye ko wabura abali muri Fan Club iyo ariyo yose

Ubundi biba bigoye ko wabura abali muri Fan Club 

Agafoto k'urwibutso

Agafoto k'urwibutso

N'abategarugoli baba barimo

N'abategarugoli baba barimo 

The Familly Fan Club imaze amezi atandatu ibayeho

The Familly Fan Club imaze amezi atandatu ibayeho

Banafashe umwanya abafite impano yo kuririmba barigaragaza

the blues

Banafashe umwanya abafite impano yo kuririmba barigaragaza

The Familly Fan Club biyemeje ko ahantu Rayon Sports izaba iri bazajya baba bahari

The Familly Fan Club biyemeje ko ahantu Rayon Sports izaba iri bazajya baba bahari 

AMAFOTO: INYARWANDA LTD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND