RFL
Kigali

TENNIS: U Rwanda rwatwaye ibikombe by’irushanwa ry’Afurika y’iburasirazuba mu bato-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2018 7:31
0


Ikipe z’u Rwanda yaba mu bana b’abakobwa n’abahungu bari munsi y’imyaka 12 nizo zatwaye ibikombe n’imidali mu irushanwa ry’abari muri iki kigero baturuka mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Imikino yaberaga mu Rwanda kuva kuwa 4-8 Werurwe 2018.



Imyaka itandatu yari ishize u Rwanda rutakira amarushanwa mpuzamahanga areba akarere ka Afurika y’iburasirazuba, kuri ubu akaba yaraberaga ku bibuba bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga. Hahatanye ibihugu birimo u Rwanda rwakiriye, Uganda, Kenya n'u Burundi mu gihe ibihugu biimo Tanzania n'ibirwa bya Comores batigeze bahagera.

Mu cyiciro cy’abahungu, u Rwanda rwatsinze u Burundi ku mukino wa nyuma naho mu bakobwa u Rwanda rutsinda Kenya ku mukino wa nyuma. Ibi bikombe byahaye u Rwanda uburenganzira bwo kuzitabira igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bakiri bato kizabera muri Maroc muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu isozwa ry’aya marushanwa, Ntageruka Kassim umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) yabwiye abanyamakuru ko iri rushanwa ryabaye umugisha ku Rwanda kuko ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino (ITF) yabagiriye icyizere mu kuba bakwemera ko igihugu cyakwakira iri rushanwa.

Ntageruka avuga ko kuba u Rwanda rwatwaye ibikombe mu byiciro byose ari ibintu bari bizeye kuko ngo abana bateguwe neza kandi ko bateguwe kare kandi ko banizeye ko bazitwara neza muri Maroc. Ntageruka Kassim yagize ati;

Turishimye cyane kubona yaratugiriye icyizere cyo kwakira iri rushanwa, turushima cyane kuko twatsinze mu byiciro byose bityo u Rwanda rukaba rwabonye itike yo kujya muri Maroc muri Gicurasi. Tugitangira nari nababwiye ko tuzatsinda none twatsinze, turacyafite amezi abiri yo gutegura aba bana. Ngira ngo nibagera muri Maroc bazitwara neza tubone umwanya mwiza cyangwa tukaba n’aba mbere.

Ntageruka Kasim perezida w'ishyiramwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF)

Ntageruka Kassim perezida w'ishyiramwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF)

Ntageruka avuga ko arebye uburyo abakinnyi bagiye bahura abona abana bari ku rwego rwiza kandi ko kuba nta buriganya bwabaye mu myaka y’amavuko abana bafite ari ibintu bitanga icyizere ko mu myaka itaha u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi beza mu Karere ka Afurika y’iburasairazuba na Afurika muri rusange.

Dore uko ibihugu byakurikiranye:

ABAHUNGU:

1.Rwanda

2.Burundi

3.Kenya

ABAKOBWA:

1.Rwanda

2.Kenya

3.Burundi

Ikipe y'u Rwanda (Abahungu) bamanika igikombe

Ikipe y'u Rwanda (Abahungu) bamanika igikombe  batwaye batsinze u Burundi ku mukino wa nyuma

Aba bana bazajya muri Maroc kwitabira imikino y'ingimbi

Aba bana bazajya muri Maroc kwitabira imikino y'ingimbi

Team Rwanda 2018

Ubwo bari bamaze kurangiza umukino batsinze u Burundi

Ubwo bari bamaze kurangiza umukino batsinze u Burundi

Team Rwanda 2018

Team Rwanda 2018

Ikipe y'u Rwanda (Abakobwa) bamanika igikombe batwaye batsinze Kenya ku mukino wa nyuma

Ikipe y'u Rwanda (Abakobwa) bamanika igikombe batwaye batsinze Kenya ku mukino wa nyuma 

Uva ibumoso: Kenya yabaye iya kabiri, u Rwanda (hagati/1) mu gihe u Burundi ari aba gatatu (Iburyo)

Uva ibumoso: Kenya yabaye iya kabiri, u Rwanda (hagati/1) mu gihe u Burundi ari aba gatatu (Iburyo)

Tennis 2018

Habimana Valens umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda yambika Kenya imidali

Habimana Valens umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda yambika Kenya imidali 

Abana bategereje ibihembo

Abana bategereje ibihembo 

Abana bishimira ibyo bagezeho

Abana bishimira ibyo bagezeho

Team Rwanda 2018

Ikipe y'u Brundi (Abakobwa) yabaye iya gatatu

Ikipe y'u Burundi (Abakobwa) yabaye iya gatatu

Uganfa yabaye iya kane mu byiciro byose

Uganda yabaye iya kane mu byiciro byose

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND