RFL
Kigali

Team Rwanda na Areruya watwaye Tour de l’Espoir 2018 baragera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere (Incamake y’irushanwa)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/02/2018 12:51
0


Areruya Joseph umunyarwanda w’imyaka 22 watwaye Tour de l’Espoir 2018 nyuma yo gukoresha amasaha 10h27m34s ku ntera ya kilometero 403.9 (403.9), biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018 saa tatu zuzuye ku masaha ya Kigali (21h00’).



Areruya Joseph yatwaye Tour de l’Espoir 2018 nyuma y’iminsi micye atwaye La Tropicale Amisa Bongo 2018, irushanwa ry’ibihangange yatwaye nyuma yo kwibikaho Tour du Rwanda 2017.

Irushanwa rigitangira kuwa 31 Mutarama 2018, Umunyarwanda waje hafi yari Areruya Joseph wakoresheje 2h25’53”, akurikirwa na Rene Jean Paul Ukiniwabo waje ari uwa karinwi (7), akaba arushwa n’uwa mbere 2’53”, mu gihe Munyaneza Didier we yaje ari uwa 18 hamwe na Hakiruwizeye Samuel wa 19, bombi bakarushwa n’uwa mbere 5’4”.

Abandi ni Ruberwa Jean Damascene waje ari uwa 37 akarushwa n’uwa mbere 9’19” n’aho Mugisha Samuel wari usigaye we aza ari uwa 48, arushwa n’uwa mbere 9’37”. Aka gace kari katwawe na Mebrahton Natnael ukomoka muri Erythrea.

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, Umunyarwanda Rene Jean Paul Ukiniwabo yaje ku mwanya wa kabiri ariko, Natnael Mebrahtom (Erythrea) agumana umwambaro w’umuhondo ndetse anakomeza kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Rene Jean Paul Ukiniwabo yagereye ku murongo (Finishing Line) rimwe na Natnael Mebrahtom wabaye uwa mbere, intera y’ibirometero 147 yavaga ahitwa Idenao berekeza i Douala bakaba bakoresheje 3h41’32”.

Areruya Joseph ni we wakurikiyeho mu banyarwanda, akaba yarahageze ari ku mwanya wa gatandatu (6), akaba yarasizwe n’uwa mbere amasegonda 54 (54”), icyo gihe yanganyije ibihe n’abandi bakinnyi barimo; Hakiruwizeye Samuel waje ari uwa 12 na Munyaneza Didier wabaye uwa 14, Mugisha Samuel 16 na Ruberwa Jean Damascene wabaye uwa 21, bose bakaba bakoresheje 3h42’26”.

Amarenga yo kwegukana Tour de l’Espoir 2018, byatangiye Kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018 ubwo yambaraga umwenda w’umuhondo akanizigamira amasegonda 41.

Uyu mwanya Areruya Joseph wavuye ku musaruro wavuye mu gace ka gatatu k’iri rushanwa rireba abakinnyi batarengeje imyaka 23 ubwo Mugisha Samuel yatwaraga agace akoresheje amasaha abiri, iminota 28 n’amasegonda 40 (2h28’40”) ku ntera ya kilometero 93.4 (93.4 Km).

Muri aka gace kazengurukaga umujyi wa Yaounde, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Mugisha Samuel kuko bakoresheje ibihe bihangana. Munyaneza Didier yaje abakurikiye hafi aho kuko yaje ku mwanya wa kane (4) bamusiga iminota ibiri n’amasegonda 44 (2’44”). Munyaneza yakoresheje 2h31m24s. Ukiniwabo Rene Jean Paul yaje ku mwanya wa cyenda (9) akoresheje 2h31m24s.

Areruya Joseph yegukanye umwanya wa mbere ku rutonde rusange nyuma y'agace ka gatatu kwegukanywe na Mugisha Samuel

Agace ka gatatu ni ko kari urufunguzo kuri Team Rwanda kuko Mugisha Samuel (Ibumoso) yaragatwaye bituma Areruya(Iburyo) yambara umwenda w'umuhondo

Areruya Joseph yahise ayobora urutonde rusange kuko amaze gukoresha amasaha umunani (8), iminota 36 n’amasegonda 47 (8h36m47s). Visser Louis uri gukinira ikipe ya Afurika y’Epfo ni we uza hafi kuko asigwa amasegonda 41 (41”) na Areruya Joseph. Kuri uru rutonde, Ukiniwabo Rene Jean Paul ari ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje 8h41m05s.

Mugisha Samuel yatwaye agace, Areruya Joseph ubu yambaye umwenda w’umuhondo waje wiyongera ku kuba ari we wabaye umukinnyi wazamutse neza udusozi twari mu nzira, aba umukinnyi ufite ukuvuduka kwiza (Best Sprinter).

Uyu musaruro bakuye mu gace ka gatau waje kubasindagiza mu gace ka nyuma kuko intera ya kilometero 71.5 (71.5 KM) bakoze bava ahitwa Akono bagana i Yaounde ntabwo umunyarwanda yaje imbere kuko katwawe na Mulueberhan Henok (Erythrea) akoresheje 1h50m44s.Muri aka gace, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kane akoresheje 1h50m47s.

Ibi byaje gufasha Areruya Joseph kuguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange bitewe nuko amasegonda atatu bamusize mu gace ka nyuma atari kuba ikibazo cy’uko yatakaza umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey). Areruya yafashe umwanya wa mbere akoresheje 10h27m34s mu gihe Chokri El Mehdi (Maroc) yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 10h30m14s, uyu yaje asigwa iminota ibiri n’amasegonda 40 (2’40”).

Ikipe y'u Rwanda yahise ibona itike yo gukina Tour de France y'abatarengeje imyaka 23

Ikipe y'u Rwanda yahise ibona uburenganzira bwo kuzitabira Tour d'Avenir ifatwa nka Tour de France y'abatarengeje imyaka 23

Mu bakinnyi 15 ba mbere muri iri rushanwa, harimo abakinnyi bane ba Team Rwanda. Areruya Joseph ni we uyoboye, Ukiniwabo Rene Jen Paul ari ku mwanya wa kane (4) akoresheje 10h32m17s, Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa cyenda (9) akoresheje 10h35m44s mu gihe Mugisha Samuel watwaye agace ka gatatu yarangije ku mwanya wa 11 akoresheje 10h38m10s.

Undi mukinnyi w’u Rwanda ni Ruberwa Jean Damascene yaje ku mwanya wa 26 akoresheje 10h48m44s, Hakiruwizeye Samuel aba uwa 28 akoresheje 10h49m15s.

Areruya Joseph na bagenzi be baragera mu Rwanda saa tatu z'umugoroba (21h00')

Dore abakinnyi 10 ba mbere muri Tour de l’Espoir 2018:

1.Areruya Joseph (Rwanda)-10h27m34s

2.Chokri El Mehdi (Maroc)-10h30m14s

3.El Kouraji Mohcine (Maroc)-10h30m40s

4.Ukiniwabo Rene Jean Paul (Rwanda)-10h32m17s

5.Van  Niekerk Aidan (South Africa)-10h32m02s

6.Ejgu Milion Beza (Ethiopia)-10h33m40s

7.Daumont Paul (Burkina Faso)-10h33m56s

8.Sabbahi El Houcaine (Maroc)-10h34m05s

9.Munyaneza Didier (Rwanda)-10h35m44s

10.Tewelde Robel (Erythrea)-10h37m57s

KANDA HANO UREBE UKO ARERUYA JOSEPH YAKIRIWE ATWARA LA TROPICALE AMISA BONGO 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND