Abategura irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo bamaze gushyira ahagaragara amakipe 15 azitabira iri siganwa rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 13 kuva kuwa 15-21 Mutarama 2018. Muri aya makipe hanarimo n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda).
Mu makipe 15 azitabira iri siganwa riba rizenguruka igice kinini cy’igihugu cya Gabon, ririmo amakie atatu (3) aba ku rwego rwemewe rwa UCI nk’ababigize umwuga, amakipe atatu abiri abarwa na UCI ku rwego rwa Afurika n’amakipe icumi (Clubs) ya Afurika.
Nk’uko babikoze mu myaka 11 ishize, ikipe ya Jean Rene Bernaudeau inakina Tour de France izaba iri muri iri siganwa nka Direct Energy. Direct Energy izaba iri kumwe na Adrien Petit watwaye La Tropicale Amissa Bongo mu 2016 ndetse na Yohann Gene wayitwaye muri uyu mwaka wa 2017. Indi kipe izava mu Bufaransa ni Team Delko Marseille-Provence KTM .
Mu yandi makipe akomeye ni Wilier-Tristina (Italy), Sporting Tavira (Portugal) na Bike Aid (Germany). Team Rwanda irabarirwa mu makipe y’ibihugu afite uburenganzira bwo kwitabira iri siganwa cyo kimwe na Gabon izakira irushanwa.
Umwanya mwiza u Rwanda rwagize muri aya masiganwa ni uwa gatandatu wa Uwizeyimana Bonaventure mu 2015 yongeye kugira mu 2017. Uyu ni we Munyarwanda rukumbi watwayemo igihembo cy’umunsi muri iri siganwa, mu 2014 ku munsi wa gatanu w’isiganwa.
Nyuma y’iri siganwa, ikipe y’igihugu izagaruka mu Rwanda yitegure shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali kuva tariki ya 13-18 Gashyantare 2018. Ibi bizaba mbere yuko Tour du Rwanda iva ku rwego rwa 2.2 igana kuri 2.1 mu mwaka uzaba ukurikiyeho wa 2019.
Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2017
Dore uko La Tropicale Amissa Bongo yatwawe kuva mu 2006:
2006 :Jussi Veikkanen (FIN) -Française des Jeux
2007:Frédéric Guesdon (FRA)-Française des Jeux
2008: Lilian Jégou (FRA)-Française des Jeux
2009:Matthieu Ladagnous (FRA)-Française des Jeux
2010: Anthony Charteau (FRA)-Bbox Bouygues Telecom
2011:Anthony Charteau (FRA)-Team Europcar
2012: Anthony Charteau (FRA)-Team Europcar
2013:Yohann Gène (FRA)-Team Europcar
2014: Natnael Berhane (ERI)-Team Europcar
2015:Rafaâ Chtioui (TUN)-Skydive Dubai Pro Cycling Team–Al Ahli Club
2016 :Adrien Petit (FRA)-Direct Énergie
2017 :Yohann Gène (FRA)-Direct Énergie
Nsengimana Jean Bosco wari kapiteni wa Team Rwanda 2017 biteganyijwe ko azakian La Tropicale
Ndayisenda Valens utarongera amasezerano muri Tirol Cycling Team ashobora kuzafasha u Rwanda muri La Tropicale Amissa Bongo
TANGA IGITECYEREZO