RFL
Kigali

Taifa Stars idashaka kuvugana n’abanyamakuru yageze mu Rwanda gusura Amavubi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/07/2017 22:25
1


Saa mbili n’iminota 11 ku masaha ya Kigali (20h11’) z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, ni bwo ikipe y’igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe aho ije mu Rwanda guhura n’Amavubi mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-



Mu kugera ku kibuga cy’indege, abatoza, abakinnyi n’abaherekeje ikipe y’igihugu ya Tanzania banze kuvugana n’itangazamakuru. Ushinzwe ibikorwa by’iyi kipe (Team Manager) yavuze ko kugera ku kibuga atari umwanya mwiza wo kuvuga kuko ngo ikibazanye i Kigali atari ibiganiro n’abanyamakuru ahubwo ngo baje gukina.

Taifa Stars igomba kwisobanura n’u Rwanda mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 mu gihe umukino ubanza waberaga i Mwanza warangiye amakipe yombi aguye miswi akanganya igitego 1-1. Mao ni we watsinze igitego cya Tanzania ku munota wa 35’ kiza cyishyura icyari cyatsinzwe na Savio Nshuti Dominique w’u Rwanda ku munota wa 18’ w’umukino.

Tanzania

Taifa Stars basohoka mu kibuga cy'indege

Taifa Stars basohoka mu kibuga cy'indege

Coach

Taifa Stars bacunga imizigo yabo mu mutuzo

Taifa Stars bacunga imizigo yabo mu mutuzo

Bagana ku modoka

Tza

Bagana ku modoka

Iyi modoka yabajyanye kuri Sports-View Hotel aho bagoma gucumbika

Iyi modoka yabajyanye kuri Sports View Hotel aho bagoma gucumbika

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Queen6 years ago
    nibaceceke rwose ntamukiro uri mumagambo yabo.ariko ubundi ubu nigute batabishyuye kubaraza nzira nkibyobadukoze! bakabajyana nogukinira irubavu cga ihuye! tituzi gutegurarwose habe nokwigira kubandi.





Inyarwanda BACKGROUND