Irushanwa Korean Ambassador’s Cup ryongeye gukinwa ku nshuro ya 5 mu Rwanda, imikino y'iri rushanwa ikaba iri kubera mu mujyi wa Kigali. Iyi mikino imaze iba ndetse na n'ubu ikaba ikomeje.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa hakinwe icyiciro cy’abato gusa (Juniors category). Mu bagabo ndetse n’abagore aho bakinnye imikino yo gukuranamo abatsinze bakagenda bakomeza kugeza bageze ku mikino ya kimwe cya kabiri (1/2) ndetse bamwe basoza imikino yabo ya nyuma bagendeye kuri buri cyiciro cy’ibiro (kgs) abakinnyi barimo.
Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino mu cyiciro cy’abakuru (Seniors category) ndetse n’imikino ya nyuma mu batoya (finals)ari nabwo irushanwa rizasozwa hatangwa ibihembo bigiye bitandukanye. Abazitwara neza muri iri rushanwa bazahembwa ibihembo birimo imidari ndetse n'ibikombe.
Uko imikino yarangiye mu cyiciro cyabato:
Kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017
ABAGABO
U-55 Kgs:Oswaldo Ochira (Uganda)
U-59 Kgs:Muzungu Fabrice (Rwanda)
ABAGORE
U-44 Kgs:Umuhoza Honorine (Rwanda)
U-46 Kgs: Uwase Kevine(Rwanda)
U-49 Kgs: Latifa Wiseman(Rwanda)
Imikino iteganyije ya ½ mu batoya
Ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017
ABAGABO
U-63Kgs: Akanga Edgar (UG)vs Kamba Shaffic(UG)
ABAGORE
U-52Kgs: Aluel Frora Machoka(S-Sudan)vs Izabayo Emmerance(RWA)
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bigera ku Munani (8) aribyo: Kenya ,Uganda ,Tanzania ,Somalia, Sudan y’Epfo ,Burundi,DR Congo n’u Rwanda.
Martin Koonce umuyobozi w'icyubahiro muri Taekwondo
Park ambasaderi wa Korea mu Rwanda
Abasifuzi ba Taekwondo
Abasifuzi
Abakinnyi basuhuzanya mbere yo gukina
Abakinnyi baserukiye u Rwanda
Abakinnyi baturutse i Burundi
Uganda
Abaturutse muri Tanzania
Sudan y' Epfo
D R Congo
Ingabire Gemma umutoza wa Taekwondo mu nkambi ya Mahama
Abakinnyi bambwikwa ibikoresho
Ambasaderi Park aganira nuwaje aherekeje abakinnyi bavuye Tanzania
Amanota
Umujyana wa Misitiri wa siporo muri DR Congo(ibumoso) hamwe na Perezida wa Taekwondo muri Kivu y'Amajyaruguru
Abanyakenya
Yanditswe na:Yvonne Iradukunda
Amafoto:Dieudonne Iradukunda
TANGA IGITECYEREZO