RFL
Kigali

TAEKWONDO: Bagabo Placide yizeye imidali mu bakinnyi 15 bazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/02/2018 12:48
0


Kuva kwa 28-30 Werurwe 2018 i Agadhir muri Maroc hazabera shampiyona ya Afurika mu mukino njyarugamba ya Takwondo, imikino u Rwanda ruzitabira rushakamo imidali ihagije kuruta iyisanzwe itwarwa n’abaserukira u Rwanda muri uyu mukino.



Bagabo Placide kuri ubu uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) avuga ko u Rwanda rugomba kwitwara neza uko byagenda kose kugira ngo bazatware imidali mikuru (Major Medals) muri iri rushanwa bazaba bitabira muri uyu mwaka w’imikino. Bagabo Placide yagize ati:

Ntekereza ko ndamutse mvuze ko abanyarwanda batakwitega imidali cyangwa ngo bayitegereze naba mbeshye bitewe nuko urwego rwacu…ntabwo rwasubiye inyuma. Niba hari imidali twegukanye mu myaka yashize, ntekereza ko ubu ishobora kwiyongera bitewe nuko abakinnyi bacu bamaze kugira ubunararibonye. Ikindi nuko imbaraga zakoreshwaga ntaho zagiye, ubwitange no kuba abakinnyi baharanira gutsinda n’ubundi baracyabifite. Navuga ko tuzarushaho cyane kuko tugenda turushaho kwitwara neza kuko tugenda twunguka izindi tekinike.

Bagabo Placide akomeza avuga ko imyiteguro yatangiye mu mpera za 2017 ubwo mu Ukuboza hanabaga irushanwa rya Gorilla Open abakinnyi bakarushaho kwitegura bipima hagati yabo. Kugeza ubu ngo imyiteguro ihagaze neza kandi ko mbere y’ibyumweru bibiri kugira ngo irushanwa nyirizina ritangire, abakinnyi bazajya mu mwiherero mu Karere ka Muhanga kugira ngo abakinnyi bashyirwe hamwe barusheho kujya mu mwuka umwe. Yagize ati:

Mu kwezi kwa 12 tariki 13 twakoze shampiyona ari nabwo imyitozo yari itangiye kugira ngo abatoza barebe abakinnyi beza, barebe abakinnyi bashoboye kuba bajya muri iyo mikino ya Afurika. Ubwo rero hatoranyijwe ikipe nini cyane itangira imyitozo ariko nyuma tuza kugira n’irindi rushanwa rya Gorilla Open ariryo ryari uryo kureba abo bakinnyi batoranyijwe niba koko bashoboye kuko bahuye hagati yabo muri iryo rushanwa. Nyuma hahise hazamo ibiruhuko bya Noheli n’ubunani.

Nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, abakinnyi bakomeje kwitegura bakina bataha kugeza igihe igihe bazagira mu mwiherero urarayo uzatangira mbere y’ibyumweru bibiri ngo shampiyona Nyafurika itangire. Yagize ati:

Nyuma y’ubunani muri Mutarama mu matariki ya mbere, ni bwo hatangiye imyitozo bakora bataha ibera kuri petit stade ya Remera. Byari byiza cyane kuko harimo n’abana biga mu mashuli abanza n’ayisumbuye ariko bari bari mu biruhuko bagira umwanya usesuye, abenshi biga i Kigali na nyuma y’amasomo baraza bagakora imyitozo saa kumi n’imwe (17h00’) kugeza saa moya z’ijoro (19h00’) bagataha.

Agaruka ku ngingo y’igihe abakinnyi bazagira mu mwiherero, Bagabo yagize ati” Duteganya ko ibyumweru bibiri mbere y'uko bajya mu marushanwa Nyafurika, bazagira umwiherero uzabera mu Karere ka Muhanga kubera ko ariho dufite Gymnase ya Taekwondo irimo ibikoresho byose bisabwa akaba ari naho n’ubundi twifashisha mu kugira umwiherero w’abatoza n’abakinnyi bitegura amarushanwa”.

Bagabo Placide yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu anakina igikombe cy'isi cya 2013 aba n'umunyamabanga wa RTF mbere yo kuba perezida

Bagabo Placide yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu anakina igikombe cy'isi cya 2013 aba n'umunyamabanga wa RTF mbere yo kuba perezida w'iri shyirahamwe

Uyu mugabo avuga ko kandi bari bagize igitekerezo cy’uko mbere y’irushanwa hashakwa imikino ya gishuti ku buryo u Rwanda rwakina na Misiri ariko ngo kubera ubushobozi bujyanye n’amikoro butaraboneka ngo bishobora kudakunda ariko ko imyitozo ishoboka iri kugenda neza. Mu bakinnyi 15 bazahararira u Rwanda, harimo icumi (10) bazakina mu cyiciro cy’abadafite ubumuga n’abandi batanu (5) bazakina mu rwego rw’abafite ubumuga (Para-Taekwondo).

Mu bakinnyi bari babonye itike mu bafite ubumuga, u Rwanda rwakabaye ruzahagararirwa n’abakinnyi batandatu (6) ariko umwe muri bo yasigaye i Londre ubwo ikipe y’u Rwanda yari yagiye mu irushanwa bityo muri shampiyona Nyafurika hakaba hazagenda abakinnyi batanu basigaye kuko mugenzi wabo yatorotse. Mu bazakina badafite umuga, u Rwanda ruzaba rufiteyo abakinnyi icumi (10) barimo abahungu batandatu(6) n’abakobwa bane (4).

Mu bakobwa bane (4) bazaba baharanira ishema ry’u Rwanda hazaba harimo na Uwase Denyse wabaye mu mukino wa Basketball akinira ikipe ya APR WBBC cyo kimwe nuko yagiye akina umukino wa Netball. Uwase aheruka kwegukana umudali wa Zahabu mu mikino ya Ambassador’s Cup iheruka kubera mu Rwanda muri Nzeli 2017.

Iyo winjiye mu biro by'ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo mu Rwanda uhita ubona imfuruka irunzemo ibikombe n'imidali bagiye begukana mu bihe bitandukanye

Iyo winjiye mu biro by'ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo mu Rwanda uhita ubona imfuruka irunzemo ibikombe n'imidali bagiye begukana mu bihe bitandukanye 

Dore abakinnyi 10 bazakinira u Rwanda mu badafite ubumuga:

Abahungu

1.Munyakazi Vincent azakina mu bakinnyi bari munsi y’ibilo 68

2.Kayitare Benoit azahataha mu bakinnyi bari munsi y’ibilo 54

3.Twizerimana Mousa azahatana mu bakinnyi bari munsi y’ibilo 54

4.Nzeyimana Savio azahatana mu bakinnyi batarengeje ibilo 74

5.Mwemezi Cedric azahataha mu bakinnyi batarengeje ibilo 80

6.Nikwigize Jean de Dieu azahatana mu bakinnyi batarengeje ibilo 58

Abakobwa:

1.Ndacyayisenga Aline azahatana mu batarengeje ibilo 57

2.Umurerwa Laisa azahatana mu batarengeje ibilo 49

3.Uwase Denyse azahatana mu bakinnyi barengeje ibilo 73

4.Uwababyeyi Delphine azakina mu bakinnyi batarengeje ibilo 46






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND