Kuva kuwa 30 Ugushyingo kuzageza tariki ya 3 Ukuboza 2018, mu Rwanda hazaba habera imikino ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba mu mukino wa Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis), irushanwa rireba abakinnyi bari munsi y’imyaka 18.
Iri rushanwa ni ryo mu karere ka Africa y'Iburasizuba kagizwe n’ibihugu 14 birimo umunani (8) bimaze kwemeza ko bizitabira ari byo Djibuti, Mauritius, Somalia, Kenya, Tanzania, Uganda n'u Rwanda ruzakira. Ibindi bihugu nka Comoros, Sudan, Erythrea nabyo bishobora kwitabira ariko ntibiremeza neza ko bizaza.
Iri rushanwa rizabanzirizwa n'amahugurwa y'abasifuzi azamara iminsi ine (4) azatangira tariki 26-29 Ugushyingo 2018. Irushanwa nyirizina rizatangira tariki 30 Ugushyingo 2018 kugeza ku wa 3 Ukuboza 2018.
Imikino yose izabera mu kigo cya Green Hills Academy kuko ariho hujuje ibyangombwa byose bisabwa ku mukino wa Table Tenis ikinirwa ku meza. Bamwe mu banyarwanda bazakina irushanwa bakubutse mu Bushinwa aho bari bamaze amezi abiri (2) bigishwa uyu mukino ku rwego rwo hejuru.
Iri rushanwa rizitabirwa n'abakinnyi batarenge imyaka 18 bavutse tariki ya 1 Mutarama 2000
Ndizeye Yves umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) avuga ko muri iri rushanwa afite icyizere ko abana bakubutse mu gihugu cy’u Bushinwa bazitwara neza bitewe n'uko bahakuye ubumenyi buhambaye muri uyu mukino.
Ndizeye Innocent umuyobozi wa tekinike muri RTTF
TANGA IGITECYEREZO