RFL
Kigali

Table Tennis: Masengesho Patrick na Deborah Ikirezi begukanye ibikombe by’irushanwa ryo kwibuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2018 22:09
0


Mu gihe mu mashyirahamwe atandukanye mu mikino itandukanye hagenda hasozwa imikino yahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis) nabo barasoje.



Mu isozwa ry’iyi mikino ngaruka mwaka, Masengesho Patrick ukinira ikipe ya Rilima yatwaye igikombe cy’uyu mwaka mu cyiciro cy’abahungu atsinze Bushema Aime Frank ku mukino wa nyuma mu gihe mu bakobwa igikombe cyatwawe na Deborha Ikirezi atsinze Rukeratabaro Cynthia.

Deborha Ikirezi  Masengesho Patrick na Bushema Aime Frank

Deborha Ikirezi  Masengesho Patrick na Bushema Aime Frank 

Nyuma y’iyi mikino yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, John Birungi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis yo ku meza (Rwanda Table Tennis Federation/RTTF) yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino hari byinshi ugenda wunguka mu nzira yawo yo gutera imbere nko kuba abana bakiri bato bawukina bagenda biyongera hirya no hino mu gihugu.

“Irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze neza kuko rirangiye nta kibazo kibayeho. Uyu mwaka twishimiye ko abana bitabiriye ku mubare munini bityo bikaba biduha imbaraga n’icyizere ko mu myaka itaha tuzaba dufite abana bitabira imikino Olempike n’andi marushanwa mpuzamahanga”. Birungi

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda 

Birungi kandi yibukije abanyamakuru ko nk’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis yo ku meza bakeneye umusanzu wabo mu bitangazamakuru bitandukanye bakorera kugira ngo abanyarwanda bari hirya no hino bamenye ko umukino uhari bityo n’ababyeyi babe bazana abana babo kuko ngo nibo bazavamo abakinnyi bazaserukira igihugu.

“Dukeneye itangazamakuru cyane kuko niryo rizatuma ababyeyi bazana abana tukabatoza gukina Table Tennis hakiri kare kugira ngo mu myaka itaha tuzabe dufite umubare munini w’abakinnyi bakuriye mu mukino  bityo binatange umusaruro ku ikipe y’igihugu”. Birungi.

RTTF

Muri RTTF bishimira ko abana bagenda biyongera

Muri RTTF bishimira ko abana bagenda biyongera 

RTTF

Itangwa ry'ibihembo

Itangwa ry'ibihembo

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND