RFL
Kigali

TABLE TENNIS: Kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda haratangira irushanwa mpuzamahanga rifite agaciro ka 10,000,000 FRW

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/11/2018 12:57
0


Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo kuzageza tariki ya 3 Ukuboza 2018, mu Rwanda hazaba habera imikino ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba mu mukino wa Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis), irushanwa rizatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi.



Ni irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba cyo kimwe n’ibindi bihugu byose bibarizwa muri aka karere bitewe nuko impuzamashyirahamwe y’umukino wa Table Tennis muri Afurika ibigena.

John Birungi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (Rwanda Table Tennis Federation) avuga ko mu mitegurire ya mbere babonaga ko iri rushanwa rizatwara miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20,000,000 FRW), gusa ngo byaje guhinduka biramanuka bigera kuri miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10,000,000 FRW).

“Ngarutse ku mafaranga irushana rizatwara, twatangiye tubona ko bizagera muri miliyoni 20, gusa byaje guhinduka biba miliyoni 10. Muri izo miliyoni icumi (10,000,000 FRW), Banki ya KCB yatanzemo miliyoni eshantu (5,000,000 FRW)”. John Birungi

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda 

Imikino yose izabera mu kigo cya Green Hills Academy kuko ariho hujuje ibyangombwa byose bisabwa ku mukino wa Table Tenis ikinirwa ku meza. Bamwe mu banyarwanda bazakina irushanwa bakubutse mu Bushinwa aho bari bamaze amezi abiri (2) bigishwa uyu mukino ku rwego rwo hejuru.

Bahati Innocent umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) avuga ko muri iri rushanwa afite icyizere ko abana bakubutse mu gihugu cy’u Bushinwa bazitwara neza bitewe n'uko bahakuye ubumenyi buhambaye muri uyu mukino.

Bahati Innocent umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF)

Bahati Innocent umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF)

Liliose Nyinawinkindi umukozi muri KCB ushinzwe abakiliya

Liliose Nyinawinkindi umukozi muri KCB ushinzwe abakiliya nawe yavuze ko iyi Banki ije gutera inkunga itera mbere rya Table Tennis mu Rwanda 

Ramzi Ben Haj Mabrouk umukozi mu mpuzamashyirahamwe Nyafurika ushinzwe itera mbere (ITTF-Africa Development Manager) ari mu Rwanda aho azakurikirana iri rushanwa.

Iri rushanwa ni ryo mu karere ka Africa y'Iburasizuba kagizwe n’ibihugu 14 birimo umunani (8) bimaze kwemeza ko bizitabira ari byo Djibuti, Mauritius, Somalia, Kenya, Tanzania, Uganda n'u Rwanda ruzakira.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND