RFL
Kigali

Table Tennis: Kuri iki Cyumweru harakinwa imikino ya nyuma ya Open Chinese Ambassador’s Cup 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/07/2018 7:42
1


Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 ni bwo mu Rwanda haraba hakinwa imikino ya nyuma ya Table Tennis, imikino yatangiye ku nshuro ya mbere itewe inkunga na Ambasade yAbashinwa ahakomoka uyu mukino.



Mu kiganiro Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018, John Birungi uriyobora yavuze ko ari intangiriro ya gahunda yo kuzamura ubukana n’ingufu z’umukino wa Table Tennis mu Rwanda.

“Ni gahunda nziza kuko twatangiye urugendo rwo kubaka Table Tennis mu buryo bufatika. Iri rushanwa ni inshuro yaryo ya mbere mu Rwanda kuko twariteguye dufatanyije na Ambassade y’Abashinwa kuko ni naho uyu mukino uturuka”. John Birungi

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda

John Birungi perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF)  aganira n'abanyamakuru

John Birungi yakomeje avuga ko nk’ishyirahamwe babona akazi basabwa bagenda bagera ku ntego ariko ko igisigaye ari uko itangamakuru ryabafasha kugira ngo umukino utangire ku banyarwanda bose mu bice bitandukanye by’ibigo. John Birungi ati:

Iki ni igihe cyo kugira ngo dusabe abanyamakuru batube hafi kuko ibisabwa kugira ngo umukino ukinwe unatere imbere twatangiye kubibona. Ameza twaburaga ubu arahari ndetse n’andi aracyaza. Abanyamakuru twizera ko mugera hose twe nk’ishyirahamwe tutagera, tubasaba gufatanya mu bikorwa byacu byose.

Mu bijyanye n’ibikoresho bisabwa kugira ngo umukino wa Table Tennis ukinwe, John Birungi yavuze ko kuri ubu nk’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) babashije kugura ameza icumi (10) ariko bakaba bagomba kwakira andi meza mirongo itanu (50) bazahabwa na Amabasade y’Abashinwa mu masezerano bagiranye.

Muri aya meza 50, Birungi yasobanuye ko ameza mirongo ine (40) azajyanwa mu bigo by’amashuli biri hanze ya Kigali kugira ngo abana bakine bisanzure naho ameza icumi (10) azaba asigaye azashyirwe mu bigo by’amashuli bibarizwa mu mujyi wa Kigali.

Yves Ndizeye umuyobozi wa tekinike muri RTTF akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ubifitiye ibyangombwa mpuzamahanga

Yves Ndizeye umuyobozi wa tekinike muri RTTF akaba n'umutoza w'ikipe y'igihugu ubifitiye ibyangombwa mpuzamahanga 

Bihoyiki Jean Baptiste visi perezida wa RTTF yijeje abanyamakuru ko bahabwa amahugurwa bakagira ubumenyi ku mukino wa Table Tennis

Bihoyiki Jean Baptiste visi perezida wa RTTF yijeje abanyamakuru ko bahabwa amahugurwa bakagira ubumenyi ku mukino wa Table Tennis

Open Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2018, ni irushanwa rifunguye ku bantu bose bashaka kwitabira kuko hazaba harimo abari hejuru y’imyaka 35 (Veterans), abari hejuru y’imyaka 18 (Seniors), abakiri bato cyane batarengeje imyaka 15 (Juniors).

Imikino ya nyuma irakinwa kuri iki Cyumweru

Imikino ya nyuma irakinwa kuri iki Cyumweru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018 hakinwe imikino y’amajonjora y’ibanze kugira ngo abasigaye bazakine kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, imikino iraba ikinirwa muri sitade nto ya Remera guhera saa tanu z’igitondo (11h00’). Imikino y’amajonjora yabereye muri sitade ya NPC ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu.

Imikino y'amajonjora kuri uyu wa Gatandatu nibwo yatangiye

Imikino y'amajonjora kuri uyu wa Gatandatu ni bwo yatangiye 

Yves Ndizeye (Ibumoso) na John Birungi (Iburyo) mu kiganiro n'abanyamakuru

Yves Ndizeye (Ibumoso) na John Birungi (Iburyo) mu kiganiro n'abanyamakuru

PHOTOS: Saddam MIHIGIO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bebe5 years ago
    Wawouuuuuuuuuuuuuuuuu go go go go go Table tenis tubarinyuma courageeeeeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND