Ikipe ya Sunrise FC yacyuye amanota atatu y'umunsi wa gatandatu wa Shampiyona itsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino watangiye utinzeho iminota 12' kuko utagombaga gutangira hatari Polisi y'igihugu icunga umutekano.
Ulimwengu Jules niwe watsinze iki gitego ku munota wa 13' w'umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018.
Ulimwengu Jules (9) afatanya na bagenzi be kwishmira igitego
Masud Djuma umutoza mukuru wa AS Kigali yari afite gahunda yo kureba uko yatsinda uyu mukino kugira ngo babe bazamuka ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona. Ibi byatumye abanza Bate Shamiru mu izamu, Bishira Latif na Ngandu Omar mu mutima w'ubwugarizi.
Harerimana Rachid Leon yakinaga ahagana ibumoso ari nako Rurangwa Mose akina inuryo bugarira. Ntamuhanga Thumaine Tity na Benedata Janvier bakinaga imbere y'abugarira (Holding Midfielders) imbere yabo hari Nsabimana Eric Zidane. Nininahazwe Fabrice yacaga ibumoso bityo Farouk Rihinda Saifi na Ndarusanze Jean Claude bagataha izamu.
Nsabimana Eric Zidane ategeka umupira hagati mu kibuga
AS Kigali yaje guhura n'ikibazo cyo kudahuza umukono hakiri kare kuko Sunrise FC yari ifite umukino wihuta ushingiye kuri Moussa Ally Sova ukina hagati asanganira abataha izamu ba Sunrise FC ari naho havuye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Masud Djuma amaze kubona ko ikipe ye idafite imbaraga mu gusatira, yahise akuramo Harerimana Rachid Leon wakinaga inyuma ibumoso ahita ashyiramo Ishimwe Kevin ku munota wa 37'.
Ishimwe Kevin yaje atangira gucenga anatanga imipira icaracara imbere y'izamu rya Sunrise FC bituma Masud Djuma abona ko igitego gishoboka aribwo yakuragamo myugariro Bishira Latif agashyiramo Ally Niyonzima wari wabanje hanze. Ally ageze mu kibuga byatumye Turangwa Mose ajya mu mutima w'ubwugarizi afatanya na Ngandu Omar.
Rurangwa Mose ku mupira acika Omoviare Baboua Samson rutahizamu wa Sunrise FC
Nyuma gato nibwo Muhozi Fred yaje kujya mu kibuga asimbuye Ntamuhaga Thumaine Titty wari kapiteni bityo Nsabimana Eric Zidane afata igitambaro ari nabwo yahise ajya gukina hagati mu kibuga afatanya na Ally Niyonzima imbere yabo hajya Farouk Ruhinda ari nako Ndarusanze Jean Claude ataha izamu.
Ally Niyonzima yishyushya ngo ajye mu kibuga asimbuye
Muhozi Fred yahise ajya iburyo, Nininahazwe Fabrice bita Messi ajya ibumoso akajya akina aturuka inyuma aherecyeje Ishimwe Kevin. Muhozi Fred na Ishimwe Kevin baje gutuma umukino uhinduka kuko guhera ku munota wa 82’ hari amahirwe menshi ko AS Kigali yanabona igitego ariko abugarira ba Sunrise FC bakomeza kurwana ku ishema ry’ikipe.
Ishimwe Kevin yageze mu kibuga abakinnyi ba Sunrise FC barabimenya kuko yabahaye akazi gakomeye
Habarurema Gahungu umunyezamu Sunrise FC yafashije iyi kipe cyane ku mashoti agana mu izamu
Abakinnyi ba Sunrise FC bafata inama kwa Bisengimana Justin umutoza wabo mukuru
Bisengimana Justin ukinisha uburyo bwa (4:1:2:3) yari afite uburyo bwo gukina imipira iva inyuma abakinnyi bagatuca ngo Baboua Samson ahagaze neza cyangwa Ulimwengu Jules wakinaga iburyo, bakaba bamuha imipira yihuta bityo bigatuma abugarira ba Sunrise FC baruhuka.
Habarurema Gahungu yari u izamu nk’ibisanzwe, Niyonkuru Vivien Tuyisenge, Rubibi Bonk, Nzayisenga Jean d’Amour na Hakizimana Arnaud bari mu bwugarizi imbere yabo gato hari Uwambazimana Leon.
Uwambazimana Leon (20) abyigana na Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali
Moussa Ally Sova na Kavumbagu Junior bari imbere gato ya Leon Uwambazimana, Mbazumutima Mamadou aca ibumoso, Ulimwengu Jules agaca iburyo mu gihe Omoviare Baboua Samson agataha izamu.
Bisengimana Justin wari ufite gahunda yo kubungabuga igitego yabonye hakiri kare, yirinze gusimbuza hakiri kare kuko abantu mbarwa bari kuri sitade ya Kigali babonaga ko Masud Djuma yarangije gusimbuza abakinnyi hakiri kare. Bisengimana yabonye AS Kigali igize umubare w’abakinnyi benshi hagati yikanga ko bashobora kuza kurema uburyo bw’igitego ahita ashyiramo Gasongo Jean Pierre aza gukina hagati afatanya na Leon Uwambazimana bityo yuzuza umubare w’abakinnyi AS Kigali nayo yari ifite hagati. Ulimwengu Jules yaje gusimburwa na Gasongo Jean Pierre mu gihe Mbazumutima Mamadou yahaye umwanya Ndikumana Landry.
Ngandou Omar, Ndarusanze Jean Claude na Niyonkuru Vivien Tuyisenge wa Sunrise FC babyigana mbere yiterwa rya koruneri
Sunrise FC yahise izamuka ku mwanya wa gatanu n’amanota icumi (10) mu gihe AS Kigali iragumana amanota ane (4) mu mikino itandatu (6) kuko itaratsinda umukino n’umwe.
Indi mikino yakinwe kuri uyu wa Kane, Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1 mu gihe FC Musanze nayo yasoromye amanota atatu itsinda Amagaju FC ibitego 2-1.
Mbazumutima Mamadou atembereza umupira imbere ya Bishira Latif
Nsabimana Eric Zidane ashyira hasi Samson Omoviare Baboua kugira ngo akomeze
Baboua Samson hasi ababaye
Ulimwengu Jules agurukana umupira akurikiwe na Nininahazwe Fabrice
Niyonkuru Tuyisenge Vivien myugariro wa Sunrise Fc ku mupira mbere yo gutera aganisha imbere
Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande (Linesman)
Bisengimana Justin umutoza mukuru wa Sunrise FC asaba abakinnyi be gukoresha imbaraga zose bafite
Ndayisenga Jean d'Amour bita Mayor (22) myugariro wa Sunrise FC yirambura ngo abuze inzira Ishimwe Kevin
Ndandou Omar myugariro wa AS Kigali abyigana na Samson Baboua ruthaizamu wa Sunrise FC
Byarangiye amushyize hasi amubuza gutambuka
Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo (10) imbere ya Mbazumutima Mamadou
Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo azamukana umupira nyuma yo kuwutsindira
Moussa Ally Sova kapiteni wa Sunrise FC yitegura gutera free-kick
Harerimana Rachid Leon ahabwa ikarita y'umuhondo
Bishira Latif mwugariro wa AS Kigali
Bishira Latif myugariro wa AS Kigali acunga Smason Baboua
Ngandou Omar yikoza ibicu ashaka umupira
Dore uko umunsi wa 6 wa shampiyona uteye:
Kuwa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018
-Bugesera FC 2-1 Gicumbi FC
-FC Musanze 2-1 Amagaju FC
-AS Kigali 0-1 Sunrise FC
Kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018
-Kirehe FC vs Police FC (Nyakarambi, 15h30’)
-FC Marines vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018
-APR FC vs Mukura Victory Sport (Kicukiro, 15h30’)
-Etincelles FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018
-SC Kiyovu vs Rayon Sports (Kigali City Stadium, 15h30’)
Abakinnyi ba Sunrise FC bishimiira amanota atatu
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO