RFL
Kigali

Sugira Ernest mu bakinnyi batanu basezerewe mu AS Vita Club

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/08/2017 17:00
2


Sugira Ernest rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya AS Vita Club kuri ubu ntakibarizwa muri iyi kipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gusesa amezi yari asigaye ku masezerano ye bamushinja kuba ataratanze umusaruro bari bamwitezeho.



Sugira Ernest bivugwa ko ari mu biganiro na Rayon Sports, yari amaze umwaka umwe w’imikino muri AS Vita Club ariko nyuma yaho iyi kipe iburiye igikombe cya shampiyona, bahisemo gutandukana n’abakinnyi babona batakoze akazi gakwiye umukinnyi wa AS Vita Club.

Muri abo bakinnyi barimo; Mthunzi Shikisha, Machapa, Felix Gerson na Onkabetse Makgantaï. Uretse aba bakinnyi basohotse muri AS Vita Club itozwa na Florent Ibenge, Tadi Etekiama nawe ashobora gusohoka muri iyi kipe kuko afitanye ibiganiro n’amwe mu makipe yo ku mugabane wa Aziya.

Muri Kanama 2016 ni bwo Sugira Ernest aherekejwe n’abayobozi ba AS Kigali, yerekeje i Kinshasa, asinya amasezerano yo gukinira AS Vita Club mu gihe cy’amezi 18 ahwanye n’umwaka n’igice, amasezerano yari kuzarangira mu Ukuboza 2017.

Amakuru ahari kugeza ubu nuko uyu musore yifuza kuba yakina mu makipe yo mu Rwanda kugira ngo azabone amahirwe yo gukina imikino ya CHAN 2018 ngo abe yakongera kuzamura urwego bityo yongere asubire hanze y'u Rwanda nk'uko mu 2016 yitwaye muri CHAN yaberaga mu Rwanda.

AS Vita Club yatangiye kugura abandi bakinnyi, abayobozi bayo baherutse gutangaza ko bagiye gushingira cyane ku bakinnyi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Djuma Shabani na Jésus Moloko baguze muri FC Renaissance.

Sugira Ernest yitwaye neza mu mikino ya CHAN 2016

Sugira Ernest yitwaye neza mu mikino ya CHAN 2016

As Vita Club bafite gahunda cyane yo kugura abakinnyi bavuka imbere mu gihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SIBOMANA Suede6 years ago
    Ohooo, niyihangane bibiho ark njye ndamwifuriza amahirwe nagaruka mu Rwanda
  • kagabo6 years ago
    Ariko Sugira yarakeneye equipe ikomeye izwi ikunzwe yamwiexposant akamenyekana. Nka Mukura VS, Musanze FC nahamuhitiramo, niba bamwemera, kuko birunvikana ko umuntu wirukanywe atemerwa hose





Inyarwanda BACKGROUND