RFL
Kigali

Stade ya Shanghai Shenhua iherutse kugura akayabo Carlos Tevez yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/03/2017 18:47
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017 ni bwo stade y’ikipe ya Shanghai Shenhua yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bushinwa(Chinese Super League)yafashwe n’inkongi y’umuriro iragurumana hangirika byinshi gusa ntawahasize ubuzima.



Ikipe ya Shanghai Shenhua yaherukaga kugaruka cyane mu bitangazamakuru nyuma yo kugura akayabo gasaga ama-Euro miliyoni 71 rutahizamu Carlos Tevez ndetse bakanamwemerera umushara w’ibihumbi 615,000 by’ama-Euro ku cyumweru byatumye ari we mukinnyi kugeza ubu uhembwa amafaranga menshi ku isi muri ruhago.

A dramatic fire broke out at Shanghai Shenhua's Hongkou Stadium on Tuesday morning, with flames and black smoke billowing from a section of the arena 

The fire broke out in one corner of the 33,000-capacity stadium, causing considerable damage inside and outside

Firefighters worked to successfully contain the blaze and fortunately nobody is believed to have been injured 

Passers-by filmed the fire on their mobile phones as the black smoke stopped traffic in the streets nearby Iyi stade yagurumanye mu buryo buteye ubwoba ndetse inahagarika ubuzima busanzwe mu gace iherereyemo

Iyi kipe yari isanzwe ikinira kuri stade ya Hongkou Football Stadium yakira abafana ibihumbi 33,000, ikaba ariyo stade ya mbere ya kinyamwuga muri ruhago yabayeho mu Bushinwa mu 1999. Kugeza ubu abayobozi ndetse na police yo mu gace iyi stade iherereyemo batangiye iperereza kugirango bamenye icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Shanghai are fourth in the Chinese Super League table, having won one and drawn one of their games so far

Fire crews tackled the blaze and managed to contain it to just one section of the stadiumAbashinzwe kuzimya umuriro batabaye ariko basanze yamaze kwangirika bikabije

Nyuma y'iyi sanganya, ikipe ya Shanghai Shenhua yo biteganijwe ko imikino yayo yo mu rugo igomba gushaka ahandi izajya iyikinira kuko iyi stade yangiritse bikomeye.

Résultat de recherche d'images pour "carlos tevez"Carlos Tevez w'imyaka 33 y'amavuko ni umunya-Argentine wakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United, Manchester City, West Ham, Juventus n'anandi atandukanye yanyuzemo mbere yo kwerekeza mu Bushinwa aho yanageze agahita atsinda igitego cye cya mbere mu mukino wa mbere yahakiniye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND