Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017 ni bwo stade y’ikipe ya Shanghai Shenhua yo mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bushinwa(Chinese Super League)yafashwe n’inkongi y’umuriro iragurumana hangirika byinshi gusa ntawahasize ubuzima.
Ikipe ya Shanghai Shenhua yaherukaga kugaruka cyane mu bitangazamakuru nyuma yo kugura akayabo gasaga ama-Euro miliyoni 71 rutahizamu Carlos Tevez ndetse bakanamwemerera umushara w’ibihumbi 615,000 by’ama-Euro ku cyumweru byatumye ari we mukinnyi kugeza ubu uhembwa amafaranga menshi ku isi muri ruhago.
Iyi stade yagurumanye mu buryo buteye ubwoba ndetse inahagarika ubuzima busanzwe mu gace iherereyemo
Iyi kipe yari isanzwe ikinira kuri stade ya Hongkou Football Stadium yakira abafana ibihumbi 33,000, ikaba ariyo stade ya mbere ya kinyamwuga muri ruhago yabayeho mu Bushinwa mu 1999. Kugeza ubu abayobozi ndetse na police yo mu gace iyi stade iherereyemo batangiye iperereza kugirango bamenye icyateye iyi nkongi y’umuriro.
Abashinzwe kuzimya umuriro batabaye ariko basanze yamaze kwangirika bikabije
Nyuma y'iyi sanganya, ikipe ya Shanghai Shenhua yo biteganijwe ko imikino yayo yo mu rugo igomba gushaka ahandi izajya iyikinira kuko iyi stade yangiritse bikomeye.
Carlos Tevez w'imyaka 33 y'amavuko ni umunya-Argentine wakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United, Manchester City, West Ham, Juventus n'anandi atandukanye yanyuzemo mbere yo kwerekeza mu Bushinwa aho yanageze agahita atsinda igitego cye cya mbere mu mukino wa mbere yahakiniye
TANGA IGITECYEREZO