RFL
Kigali

SP Ruzindana Regis avuga ko Albert Mphande wahawe Police FC asabwa nibura igikombe kimwe muri uyu mwaka w’imikino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/05/2018 13:12
1


Albert Mphande wari umutoza wa Nkwanze FC muri Zambia kuri ubu yamaze guhabwa akazi ko gutoza Police FC , abayobiozi b’ikipe ya Police FC kubaha umusaruro ufatika mu gikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro 2018 kugira ngo bazabone kunonsora amasezerano.



SP Ruzindana Regis wemera ko Albert Mphande ari umutoza mukuru wa Police FC uzaba yungurizwa na Nshimiyimana Maurice Maso wari wafashe iyi kipe by’agateganyo asimbura Seninga Innocent wari umutoza mukuru yungirijwe na Bisengimana Justin.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1, SP Ruzindana umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC yavuze ko uyu mutoza yahawe umwanya bisa naho ari mu igeragezwa rimusaba gutanga umusaruro ushimishije urimo igikombe cy’Amahoro 2018 na shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018.

“Amakuru niyo....Igihe twamuhaye, nta gihe twarebyeho cyane ariko urumva ni mu igerageza. Twamweretse shampiyona, tumwereka ko dufite shampiyona dufite n’igikombe cy’Amahoro ko tumuhaye akazi agomba gukora akatugeza ku musaruro mwiza tukaba twabona igikombe. Byose twabimweretse tumusaba ko intego ni ugutwara igikombe cyaba icya shampiyona, cyaba icy’Amahoro”. SP Ruzindana

SP Ruzindana Regis umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

SP Ruzindana Regis umunyamabanga mukuru w'ikipe ya Police FC

SP Ruzindana yakomeje avuga ko Nshimiyimana Maurice bita Maso agomba kuguma mu ikipe nk’umutoza wungirije agafatanya na Albert  Mphande.

“Ni umuntu tuba duhaye akazi nk’umutoza w’inzobere, urumva ko tuba tukamuhaye nawe ngo atugeze kuri icyo gikombe. Nibyo barakomezanya, araba (Maso) umutoza wungirije, uriya niwe mutoza mukuru (Albert)”. SP Ruzindana

Nshimiyimana Maurice arakomeza kuba umutoza wungirije muri Police FC

Nshimiyimana Maurice arakomeza kuba umutoza wungirije muri Police FC

Mu mikino 19 Police FC imaze gukina, iri ku mwanya wa Gatandatu (6) n’amanota 27. Nshimiyimana Maurice umaze kuyitoza imikino itatu (3), yatsinze umwe (1) anganya ibiri (2).

Batangiye banganya na Mukura Victory Sport igitego 1-1 mbere yo gutsinda Amagaju FC igitego 1-0 basoreza ku mukino banganyijemo na FC Musanze ibitego 2-2.

Nshimiyimana Maurice yari amaze gufasha Police FC gutwara amanota 5/9

Nshimiyimana Maurice yari amaze gufasha Police FC gutwara amanota 5/9

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eliya5 years ago
    police Izagikura he? no muri big 4 ntizazamo,icy,amahoro ni icya gikundiro na championnat .





Inyarwanda BACKGROUND