Rutahizamu w’ikipe ya Police FC Songa Isaie, avuga ko kuba muri izi ntangiro za shampiyona ari kwitwara neza bidasonuye ijana ku ijana ko yagarutse mu bihe bye byiza ahubwo ko ari muri gahunda yo kugira ngo abatoza b’iyi kipe babone ko akwiriye kujya akina abanza mu kibuga.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 ubwo yari amaze gutsinda ibitego bitatu wenyine mu mukino (hat-trick) ari umusaruro wo gukora cyane no kwereka abatoza ko akeneye umwanya uhoraho mu bakinnyi babanza mu kibuga (First-Eleven).
“Ntabwo navuga ko nagarutse mu bihe byanje byiza. Gusa icyangombwa ni icyizere bakomeje kungirira (Abatoza). Nanjye ntabwo namutenguha (Seninga Innocent) mba ngomba kubyerekana ko nkwiriye kubanza mu kibuga”. Songa Isaie
Nyuma y’umukino uyu musore yahawe umupira (ballon) bari bakinnye nk’uko bisanzwe mu mategeko agenga umupira w’amaguru. Gusa avuga ko Atari uwo yahawe na FERWAFA ahubwo ko ari ikipe ye ya Police FC bahise bamubwira ko awutahana nk’ishimwe kuko nta mupira wa FERWAFA wari ku kibuga.
“Ni uwanjye ndawutahana, ndawujyanye. Iyo utsinze hat-trick amategeko mu ikipe ni uko uba ugomba gutahana umupira. Nanjye ubu ni uwanjye. Oya ntabwo ndibuwusubize, ni Police FC iwumpaye bawumpaye nk’impano. Binyongerera morale nkumva ko ngomba gukora cyane”. Songa Isaie
Songa Isaie yagoye abugarira b'Amagaju FC
Mu bitego 4-1 Police FC yatsinze Amagaju FC, Songa Isaie yafunguye amazamu ku munota wa mbere (1’), ashyiramo ikindi ku munota wa 18’, aza gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 54’ w’umukino. Igitego cyabaye icya kabiri mu mukino cyatsinzwe na Mwizerwa Amin ku munota wa 3’ w’umukino. Igitego cy’impozamarira cy'Amagaju FC cyatsinzwe na Ndizeye Dieudonne ku munota wa 75’ bivuye mu ishoti rikomeye yateye Nzarora Marcel akabura uko abyifatamo.
Songa Isaie utaragize amahirwe yo kubanza mu kibuga mu mwaka w’imikino ushize wa 2016-2017, kuri ubu mu mikino ibiri aheruka gukina amaze gutsinda ibitego bine (4), birimo kimwe yatsinze Mukura Victory Sport na bitatu yanyagiye Amagaju FC. Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu (6) inyuma ya APR FC ifite amanota arindwi (7) zose mu mikino itatu (3).
Songa Isaie acunga n'uwari agiye gutera koruneri
Songa aganira na Azam TV
Mico Justin agorana na Habimana Hassan
Bzimana Noel kapiteni w'Amagaju FC ashaka aho yatanga umupira
Mwizerwa Amin yari yabanjemo atsinda igitego ndetse akaba yarakinaga ku ruhande byakomera akajya hagati mu kibuga mu gihe Police FC yabaga imaze gutakaza umupira
Songa Isaie (9) na Mwizerwa Amin bishimira umusaruro batanze mu mukino
Ndayishimiye Celestin agenzura umupira agana mu izamu
Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Nyamagabe bibumbiye hamwe bafana Amagaju FC
Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC yahaboneye ikarita y'umuhondo
Muhawenayo Gad Umunyezamu w'Amagaju FC mbere yo gusimbura Twagirimana Pacifique
Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC
Abakinnyi ba FC Amagaju bafata ubutumwa bw'abatoza
Aba Police FC nabo byabaye uko
Mico Justin (8) ashaka uko yacika Celestin Niyokwizerwa (21)
Munezero Dieudonne w'Amagaju FC yinjiye mu gice cya kabiri kigitangira akora impinduka mu gusatira kw'Amagaju FC
Habimana Hussein myuagriro wa Police FC ku mupira imbere ya Shaban Hussein Chabalala
Songa Isaie ashaka igitego
Abasimbura ba Police FC ku ntebe yabugenewe
Ndizeye Joseph umunyamakuru wa RBA yogeza umukino
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC ikipe yo kwivuko yatsinzwe areba
Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro
Nsengiyumva Moustapha yinjiye mu kibuga ku munota wa 59' asimbura Mwizerwa Amin
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira nyuma yuko yari yinjiye asimbuye Songa Isaie ku munota wa 55'
Nzarora Marcel yinjijwe igitego kimwe mu minota 90'
Abasimbura b'Amagaju FC
Nduwimana Pabro umutoza mukuru w'Amagaju FC
Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC ahabwa ikarita y'umuhondo ya mbere muri uyu mwaka w'imikino
Abakinnyi ba Police FC bahura n'abayobozi nyuma y'umukino
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO