RFL
Kigali

Social Mula uri mu bagezweho muri iyi minsi ni we uzataramira abazitabira imikino ya shampiyona ya Volleyball aho REG izaba icakirana na UTB

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2018 12:01
1


Social Mula ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi umuntu atatinya guhamya ko bahagaze bwuma muri muzika y'u Rwanda, uyu ukunzwe nabatari bake mu mpera z'iki cyumweru araba ataramira abari bujye kwihera ijisho imikino y'umunsi wa kane wa shampiyona ya Volleyball imikino izabera kuri Petit Stade i Remera.



Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mukino wa Volleyball umwaka w’imikino wa 2018-2019 igeze mu mikino yo kwishyura, aho iyi mikino izatangira ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 hakinwa imikino 3 izabera ku bibuga 2, utegerejwe na benshi ni uwa UTB na REG kugeza ubu zinganya amanota 14 ku rutonde rwa shampiyona. 

Iyi mikino izatangira ku munsi w'ejo tariki ya 15 Ukuboza 2018, umukino uzabimburira iyindi uzaba ku isaha ya saa 11:00' I Kirehe uhuza ikipe ya Kirehe VC itaratsinda umukino n'umwe na IPRC Karongi iri ku mwanya wa 4 n'amanota 8. Ku isaha ya saa 15:00' muri Petit Stade hazaba hatangiye umukino wa Gisagara ya mbere ku rutonde n'amanota 15 ikina na IPRC Ngoma ifite amanota 7 ikaba ku mwanya wa 5.

Social Mula

Imikino ya Shampiyona ya Volley Social Mula azataramiramo

Umukino uzaba utegerejwe na benshi ndetse ari nawo mukino w’umunsi, ni uwa UTB na REG zinganya amanota 14 zikaba ziza inyuma ya REG ya mbere ifite 15. Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba muri Petit Stade.Mbere y'uko imikino yo kwishyura itangira, Gisagara VC niyo ya mbere ifite amanota 15, ikurikiwe na UTB na REG zifite 14, IPRC Karongi ifite 8, IPRC Ngoma ifite 7, APR VC ifite 5 mu gihe Kirehe ifite ubusa.

Muri iyi mikino izabera mu mujyi wa Kigali umuhanzi Social Mula niwe uzaba asusurutsa abakunzi ba muzika bazitabira iyi mikino. usibye ibi ariko kugeza ubu  ku bibuga bikinirwaho imikino ya Volley ball kimwe mu bishimisha abakurikirana iyi mikino ni uko ntamuntu ukicwa n'icyaka cyangwa inzara cyane ko bamaze kubona umufatanyabikorwa ucuruza ibi byose. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muganwa patrick5 years ago
    socia mula look like one who is in charge of other singers





Inyarwanda BACKGROUND