Nyuma yo kuba Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017, nta kindi uruganda rwa SKOL rutera inkunga iyi kipe bari gukora uretse kubashyikiriza miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) bagamije kubashimira akazi bakoze kuva kuwa 14 Ukwakira 2016.
Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ni uruganda rutajya rutererana Rayon Sports aho yakiniye hose hatitawe ku musaruro iri buhavane (Gutsinda, kunganya cyangwa gutsindwa) kuko usanga yayiherekeje yitwaje ibinyobwa bitandukanye n’umuziki uba urekurwa na DJ Mike.
Rayon Sports yasabwaga amanota atatu imbere ya Mukura Victory Sports, yayasaruye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2017 ibifashijwemo na Moussa Camara ku munota wa 12’ na 55’ mbere yuko Habimana Yussuf wa Mukura Victory Sport yishyuramo kimwe ku munota wa 57’ w’umukino.
Rayon Sports yahise irusha APR FC amanota 13 kuko yagwije 67 mu gihe ikipe ya gisirikare yasigaye kuri 54. Kuba hasigaye imikino ine itanga amanota 12, niyo APR FC yayitsinda yose ntacyo byatanga.
Abakinnyi ba Rayon Sports bashyikira igihembo bagenewe na SKOL
Gakwaya Olivier yegera abakinnyi ngo nawe arebe uko icyo gihembo kimeze
Moussa Camara ati" Mundeke ndicuguse n'abari i Bamako babyumve!!!!
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports amanura amashoti
Kimenyi Vedaste perezida w'umuryango wa Rayon Sports ashimira buri umwe ku kazi yakoze
Munezero Fiston dore amagambo yari yitwaje
Rwarutabura yambaye umwenda wamamaza Davis D umuhanzi uri mu irushanwa rya PGGSS7 ngo kuko nawe (Davis D) ari umur-Rayon
Uyu mufana yari yaje yiteguye ko igikombe agitahana
Ukuntu sitade ya Kigali yubatse nta mufana wapfa kwinjira mu kibuga
Abakinnyi bashimira abafana
Rwarutabura ati"Ndayinywa burinde bucya"
Abakinnyi ba Rayon Sports bishima
Abaakinnyi ba Rayon Sports bafata agafoto k'urwibutso
Rwatubyaye Abdul arishwa umunyenga
Acinya akadiho
..........Aramwegera aramubwira ati" Uyu munsi nanjye ndaguha interview ntucika....
Umufana acaracara
Umwaka we wa mbere n'imikino micye Rwatubyaye Abdul ateruye igikombe
...Uburinganire bwageze hose no mu gufana
Sitade yari yakubise yuzuye
Umufana yitwaje igikombe
......Tubyite kwirengera ikinyobwa cya SKOL"
Mushiki wacu akubita ingoma ashyizeho umwete
Tuyishime Aline (ubanza ibumoso) umunyamakurukazi kuri Contact TV na bagenzi be bareba umukino
Mazimpaka Andre niwe wari kapiteni wa Mukura VS
Kwizera Pierrot arekura ishoti
Moussa Camara umukino yari awufite mu biganza
Manishimwe Djabel nawe yari yariye karungu
Ivan Minaert umutoza wa Mukura Victory Sport
Umufana yikokoye
Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports
Umunyamakuru aryoherwa no gutangaza ibyabaye.............ariko uwa mbere uryoherwa n'intsinzi ni UMUFANA
AMAFOTO: ABAYO Sabin/AFRIFAMES PICTURES
TANGA IGITECYEREZO