RFL
Kigali

Sitade ya Kigali irakira imikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2016 8:38
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016 nibwo hakinwa imikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2016 aho amakipe ane agomba kurara akomeje andi ane agasezererwa muri iri rushanwa ngarukamwaka.



Mu mikino ine iteganyijwe kuri uyu munsi, Sitade ya Kigali iri i Nyamirambo irakiramo imikino ibiri(2) guhera saa cyenda n’igice (15h30’) haberemo umukino ugomba guhuza APR FC na Kiyovu Sport hanyuma ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00’), ikipe ya Rayon Sports yakire ikipe ya Gicumbi FC.

apr CF

APR FC irakira Kiyovu Sport saa cyenda n'igice (15h30')

kiyovu

Kiyovu Sport yasezereye Sunrise FC muri 1/8

Mu yindi mikino iteganyijwe, ikipe ya AS Kigali iramanuka kuri sitade Muhanga kwisobanura n’Amagaju FC ikipe yamaze gusezerwa n’uwari umutoza wayo Bizimana Abdou bita Bekeni, umukinon ukinwa saa cyenda n’igice (15h30’).

Kuri sitde Huye ikipe ya Espoir FC irahahurira n’ikipe ya AS Muhanga zihatanira kuzahura n’ikipe iri butsinde hagati ya Kiyovu Sport na APR FC mu mikino ya ½ cy’irangiza.AS Muhanga yo ikaba yuaramaze no kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mugheni Fabrice mbere yo gutera ishoti ryafashe igiti cy'izamu.

Rayon Sports irakina na Gicumbi FC saa kumi n'ebyiri kuri sitade ya Kigali

Amakipe ari bubashe kwitwara neza muri iyi mikino irahita abona itike y’imikino ya ½ cy’irangiza iteganyijwe tariki 28 Kamena 2016 hakinwa imikino ibanza ndetse na tariki ya 1 Nyakanga 2016 hakinwa imikino yo kwishyura mbere yuko hakinwa umukino wa nyuma no guhatanira umwanya wa gatatu tariki ya 4Nyakanga 2016.

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwaga, ikipe ya Police FC niyo yari yacyegukanye itsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wakinwe tariki ya 4 Nyakanga 2015. Ikipe itwaye iki gikombe irahita ibona itike yo guserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2017.

 Dore uko imkino ya ¼ iteye:

*APR FC vs Kiyovu Sport (Stade ya Kigali, 15h30’)

*Rayon Sports vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali, 18h00’)

*Amagaju FC vs AS Kigali (Stade Muhanga, 15h30’)

*AS Muhanga vs Espoir FC (Stade Huye, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND