RFL
Kigali

Sitade Huye ni yo izakira umukino w’Amavubi na RCA naho sitade Umuganda wakire ingimbi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/10/2018 15:32
0


Sitade Huye, imwe muri sitade nziza u Rwanda rufite ikaba iri mu Karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, niyo izakira umukino w’umunsi wa Gatanu uzahuza u Rwanda na Republique Centre Afrique (RCA) mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun.



Umukino w’u Rwanda na Republique Centre Afrique (RCA) uzakinwa kuwa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 saa cyenda n’igice (15h30’) kuri sitade Huye. Umukino w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo)mu bana batarengeje imyaka 23 (U23) uzakinwa kuwa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 kuri sitade Umuganda.

Bonny Mugabe umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko gahunda y’aho iyi mikino izabera ihari muri gahunda yo kwegereza abaturage imikino y’Amavubi kuko imikini myinshi ibera mu mujyi wa Kigali.

“Umukino w’u Rwanda na Republique Centre Afrique uzabera i Huye, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubere kuri sitade Umuganda. Byose ni gahunda yo kwegereza abaturage imikino y’Amavubi kuko ntikunze kuhabera”. Bonny Mugabe

Ku kijyanye n’abatoza bazatoza iyi mikino, Mugabe avuga ko byose bizamenyekanira mu kiganiro FERWAFA izagirana n’abanyamakuru ubwo hazaba hahamagarwa urutonde rw’abakinnyi bazagenda bitabazwa muri buri cyiciro ariko ko nta mpinduka nini zizaba ku batoza b’ikipe nkuru n’abatoza b’ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Sitade Huye niyo izakira umukino w'u Rwanda na RCA

Sitade Huye niyo izakira umukino w'u Rwanda na RCA

Gusa amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko ikipe y'igihugu Amavubi y'abakinnyi batarengeje imyaka 23 izaba itozwa na Jimmy Mulisa nk'umutoza mukuru uzaba yungirijwe na Gatera Moussa hanyuma Mugabo Alex abe umutoza w'abanyezamu.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru iri mu itsinda rya munani (H) mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu aho nyuma y’imikino ine ruri ku mwanya wa kane n’inota rimwe.

Guinea Conakry iri ku mwanya wa mbere n’amanota icumi (10) mu mikino ine (4) kuko batsinze itatu (3) banganya umwe (1) bakaba bazigamye ibitego bine (4).

Cote d’Ivoire iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7) kuko yatsinze imikino ibiri (2), inganya umwe (1) itsindwa undi (1). Cote d’Ivoire ubu izigamye ibitego bine (4) mu mikino ine (4).

Republique Centre Afrique iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota ane (4) arimo atatu (3) bakuye ku Rwanda. RCA ifite umwenda w’ibitego bine (4) mu mikino ine (4).U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe (1) mu mikino ine (4) kuko batsinzwe itatu (3) banganya umwe. Ubu u Rwanda rufite umwenda w’ibitego bine (4).

Sitade Umuganda izakira umukino w'u Rwanda U23 na DR Congo U23

Sitade Umuganda izakira umukino w'u Rwanda U23 na DR Congo U23

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma nibwo amakipe atatu ya mbere azahuta ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

11 b'u Rwanda babanje mu kibuga

Amavubi aheruka kunganya na Guinea kuri ubu aracyahagaze nabi mu itsinda 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND