RFL
Kigali

VOLLEYBALL: Imikino yo kwibuka iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/06/2018 9:23
0


Mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abakunzi b’umukino w'intoki wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu1994 riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 kugeza 10 Kamena 2018.



Amakipe mu byiciro byombi, abagabo n’abagore yamenye uko azahura nyuma ya tombola yabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018. Ikipe ya APR VC yegukanye irushanwa riheruka iratangira ikina na Kirehe VC mu mukino wabo wa mbere.

Mu cyiciro cy’abagabo amakipe agomba kwitabira ni 12 aho kuba 14 nk'uko byari biteganyijwe mbere kuko ikipe ya Kindo Odzoho VC yo muri Congo Brazzaville na Rembo VC yo muri South Sudan zatangaje ku munota wa nyuma ko zitakije.

Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura, mu bagabo, itsinda rya mbere (A) ririmo ikipe ya APR VC yegukanye igikombe giheruka, Kirehe VC na Nemo Stars yo muri Uganda. Muri iri tsinda, Kirehe VC izakina na APR VC, Nemo Stars ikine Kirehe VC nyuma Nemo Stars isoze ikina na APR VC. Imikino yo mu itsinda A izabera kuri Petit Stade Amahoro.

Itsinda rya kabiri (B) ririmo REG VC yageze ku mukino wa nyuma umwaka ushize, IPRC East na Faru VC yo muri Tanzania. REG VC izatangira ikina na Faru VC, IPRC East ikine na REG VC hanyuma IPRC East ikine na Faru VC. Iyi mikino izabera muri Cercle Sportif mu Rugunga.

Itsinda rya Gatatu (C) ririmo Sky yo muri Uganda, Espoir VC (DR Congo) na Gisagara VC (Rwanda). Espoir VC igomba gutangira ikina na Gisagara VC, Sky ikurikireho ikine na Espoir VC naho Sky isoze ikina Gisagara VC. Iyi mikino nayo izabera muri Cercle Sport mu Rugunga.

Mu itsinda rya kane (D) harimo UTB VC, KAVC yo muri Uganda na KVC yo mu Rwanda. UTB VC izatangira ikina na KAVC, KVC ikina UTB VC, KVC izoze ikina na KAVC. Iyi mikino izabera kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Imikino yo mu matsinda ku bibuga byose igomba gutangira saa tatu (9h00) aho nyuma y’umukino hazajya hashira iminota 15 hagatangira undi. Muri buri tsinda hagomba kuzamuka amakipe abiri agomba gukina imikino ya ¼.

Mu bagore hitabiriye amakipe icyenda (9) agomba guhatana muri irushanwa nyuma y’aho ikipe ya DGSP yo muri Congo Brazzaville itabashije kwitabira kuko mbere byari biteganyijwe ko hazitabira amakipe icumi (10).

Aya makipe yashyizwe mu matsinda abiri aho itsinda rya mbere (A) ririmo APR VC, KAVC, Espoir VC na Nkumba University zo muri Uganda.

Uko imikino izagenda, Espoir VC izakina APR VC, Nkumba ikine na KAVC, Espoir VC ikine na Nkumba, KAVC ikine na APR VC, Espoir VC ikine na KAVC hanyuma Nkumba ikine na APR VC.

APR VC mu cyiciro cy’abagore iratangira ikina na Espoir VC yo muri Uganda mu rugamba rwo kwisubiza igikombe. Imikino izabera ku bibuga biri inyuma ya Sitade Amahoro ndetse no muri NPC.

Itsinda B ririmo amakipe atanu (5) ari yo RRA VC, IPRC Kigali, KCB yo muri Kenya , Ruhango na KVC. Muri riri tsinda hazaba imikino icumi (10),  umukino wa mbere uzahuza Ruhango VC na KCB, RRA VC ikine na KVC, KCB ikine na RRA VC, IPRC Kigali ikine na Ruhango VC, RRA VC ikine na IPRC Kigali, KVC ikine KCB, IPRC Kigali na KVC, Ruhango VC ikine na RRA VC, KVC ikine na Ruhango VC naho KBC ikine na IPRC Kigali. Iyi mikino yose izabera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Kimwe no mu bagabo, imikino yose yo mu matsinda izatangira saa tatu (09h00). Ikipe ebyiri (2) za mbere muri tsinda zizabona itike ya ½.

Iri rushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB ) ifatanyije na Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) na Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga y’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Ikigo igishinzwe gukwirakwiza umurimo w’amashanyarazi (EUCL) ndetse n’Ikigega cyihariye cy’ingoboka (SGF).

Dore uko gahunda y'ijonjora iteye

GMT 2018 (09-10/06/2018)

Mu bagore

Petit Stade Remera:

Group A: APR VC,  KAVC,  Espoir VC and  Nkumba.

1.Espoir VC-APR VC

2.Nkumba-KAVC

3.Espoir VC-Nkumba

4.KAVC-APR VC

5.Espoir VC-KAVC

6. Nkumba-APR VC

Group B: RRA VC, IPRC Kigali, KCB, Ruhango na KVC

Kimisagara:

1. Ruhango VC-KCB

2.RRA VC-KVC

3.KCB-RRA VC

4.IPRC Kigali-Ruhango VC

5.RRA VC-IPRC Kigali

6.KVC-KCB

7.IPRC Kigali-KVC

8.Ruhango VC-RRA VC

9.KVC-Ruhango VC

10.KBC-IPRC Kigali

Mu bagabo

Group  A: APR VC, Kirehe VC na Nemo Stars

1.Kirehe VC-APR VC

2.Nemo VC-Kirehe VC

3.Nemo-APR VC

Imikino izabera Petit Stade Amahoro

Group B: REG VC, IPRC East and Faru VC

1.REG VC-Faru VC

2.IPRC  East-REG VC

3.IPRC East-Faru VC

Imikino ibera kuri Cercle Sportif-Rugunga

Groupe C: Sky, Espoir VC and Gisagara VC

1.Espoir VC-Gisagara VC

2.Sky-Espoir VC

3.Sky-Gisagara VC

Imikino izabera muri Cercle Sportif-Rugunga

Group D: UTB VC,  KAVC and KVC

1.UTB VC-KAVC

2.KVC-UTB VC

3.KVC-KAVC

Imikino izabera Club Rafiki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND