Imyaka 19 irashize Sinzi Tharcisse abashize kurokora abantu bagera ku 118 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntakindi kimufashije kubigeraho buretse kuba yari asanzwe ari umukinnyi ukomeye wa Karate.
Aganira na Radio Salus kuwa Kane yababwiye ko kuba asanzwe ari umukinnyi ari kimwe mu byamufshije nyuma ya Jenoside kuko yasaga nk’uwahungabanye na we.
Sinzi ati “Waba wishimye cyangwa
ububaye, gukora siporo bigufasha kwibagirwa umubabaro wose wasigiwe na Jenoside.”
“Siporo ni nk’umuti w’ububare, kuko igihe uri
gukina uba usa nk’uhuze. Ubusanzwe siporo ifasha umubiri kumera neza, ariko
buriya n’abantu bagira inama abahungabanye bashatse bajya bayikoresha nk’umuti
wafasha umuntu wahungabanye kuko igufasha kwibagirwa byose igihe uri kuyikora.”
Sinzi Tharcisse ni umwe mu bo Jenoside
na we yakozeho cyane kuko yamutwaye umufasha ndetse n’umwana umwe yari afite,
akaba yari yarashatse mu mwaka w’1992.
Sinzi ubu ufite imyaka 50, akora muri Kaminuza
Nkuru y’u Rwanda aho amaze imyaka 25, afite Dan ya gatanu muri Karate akaba
asanzwe atanga ubuhamya mu bihe nk’ibi byo kwibuka.
Ati “Nakomeje gutanga
ubuhamya nkangurira abantu kudacika intege kandi bagakomeza guharanira kwiteza
imbere bakagerageza kurenga ibihe bibi twaciyemo.”
Ubwo Jenoside yatangiraga Sensei Sinzi yari i
Huye tariki ya 6 Mata 1994 ubwo hatambukaga itangazo kuri radiyo ribuza abantu
kuva mu mazu yabo, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Sinzi na we yagumye iwe
kugeza tariki ya 12 z’ukwezi kwa 4, nyuma aza gufata icyemezo we n’umuryango we
cyo kuva mu mujyi wa Butare akerekeza mu gace k’iwabo i Rubona kuko yizeraga ko
ari ho bazabonera umutekano.
Aha i Rubona (hari n’ikigo cy’ubushakashatsi
k’ubuhinzi ISAR Rubona) baje kuhateranira bagera ku 3,480 bavuye mu bice
bitandukanye byo mu Majyepfo, kuko bakekaga ko bahabonera ubuhungiro, ni uko
Sinzi atangira kubegeranya bose, abumvisha ko bagomba kwirwanaho.
Tariki ya 23 ibintu byasaga nk’aho bigituje ndetse benshi bari bataramenya neza ibiri gukorwa nk’uko Sinzi akomeza abivuga, ku buryo aho bari, bari bakomeje kugendana n’Abahutu, nyuma ni bwo batangiye kugenda bamenya neza ko hari kwicwa Abatutsi gusa.
Nyuma tariki ya 26, Sinzi n’abo bari kumwe ni bo Batutsi bonyine bari basigaranye i Rubona.
Nyuma Abantu batandukanye bavuye imihanda yose nka Gitarama, Kigali ndetse na za Gikongoro bakomeje kuza babiyungaho, kuko bumvaga ko ako gace barimo karimo umutekano.
Ibi ariko uko byakomezaga gusakara ko Abatutsi bose barimo kwerekeza aho i Rubona ni na ko byagiye bigera ku bicanyi, maze ahagana tariki ya 28 Mata, indenge z’abasirikari ba cyera zitangira kubamishaho urusasu.
Sinzi wari usanzwe ari
ni umukaratika ukomeye ntiyacitse intege ahubwo yiyemeje kongera gukusanya
abari basigaye, ni ubwo ntahari hahari ho gucikira, bafashe bakomeje kwirwanaho
bagenda, baza kwisanga bageze ku mugezi w’Akanyaru.
Ati “ Ntabwo twari dufite icyemezo cyo kwerekeza
ku Kanyaru, gusa ku bw’umugambi w’Imana twaje kwisanga ari ho tugeze.”
Muri uko kuraswa
n’indege ndetse n’uko guhunga birwanaho, ni bwo umufasha we ndetse n’umwana we
umwe bari bafite bahasize ubuzima.
Kwambuka Akanyaru ntibyari ibintu byoroshye dore ko inzira yose bari baje
barwana n’abicanyi ndetse bamwe bakajya bahasiga ubuzima, gusa abarokokaga,
Sinzi yakomezaganyaga na bo.
Akanyaru gasanzwe kabamo invubu ku buryo benshi batinyaga kukambuka ngo zitabarya, dore ko hari na bamwe zanaryaga cyane cyane ku batari bazi koga cyane, gusa barahatanye bagerageza kwambuka, kuko nta yindi nzira yari ihari yo kuba yarokora ubuzima bwabo.
Mu bantu bakabakaba 4,000 bari kumwe, 118 gusa ni bo Sinzi yabashije kwambukana Akanyaru, bagera i Burundi.
Sinzi ati “Urukundo ni yo nzira yonyine izadufasha kwikura muri ibi bibazo twasigiwe na Jenoside.”
Kuri ubu, Sinzi Tharcisse atuye ahitwa ku Mukoni mu mujyi wa Huye, akaba yarongeye gushaka, aho afite umugore n’abana batatu.
Mu mwaka wa 2011, akaba yaraje gushimirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku bw’igikorwa gikomeye yakoze, arokora abantu muri Jenoside.
IMFURAYACU Jean Luc
TANGA IGITECYEREZO