RFL
Kigali

Singida United niramuka iguze Kambale Salita Gentil, Etincelles FC izafatamo kimwe cya kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/12/2017 13:39
0


Amakuru mashya ari kuvugwa kuri Kambale Salita Gentil rutahizamu w’ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu nuko uyu mugabo yaba ageze kure mu bijyanye n’ubwumvikane bumuganisha mu ikipe ya Singida United iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania.



Kambale Salita usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe yambara umutuku, umweru n’umuhondo biravugwa ko Singida United izamutangaho miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda (30.000.000 FRW) amafaranga Etincelles FC izafatamo kimwe cya kabiri mu gihe gahunda yaba igenze neza.

Umwe mu bagabo bari muri gahunda y’igurishwa rya Kambale Salita Gentil waganiriye na INYARWANDA ariko utifuje ko amazina ye yajya hanze, yavuze ko abayobozi ba Etincelles FC bo bamaze kumvikana na Singida United bityo muri Mutarama 2018 ashobora kujyayo agatangira gukina.

Gusa kandi Kambale we yamaze kumvikana na Etincelles FC ko mu gihe Singida United izaba imaze gutanga aya mafaranga bazagabanira hagati bityo agafata miliyoni 15 n’abo bagafata izindi nitewe nuko yari agifitemo amasezerano y’umwaka n’igice yari asigaye ku myaka ibiri aheruka gusinya.

Mu magambo ye ati“Gahunda urebye yararangiye kereka hajemo rwagendanyi. Singida yemeye kurekura miliyoni 30 z’amanyarwanda. Gusa ntabwo Gentil azayatwara yose kuko yari asigaye umwaka n’igice muri Etincelles FC, bumvikanye ko azafata miliyoni 15 nawe agafata izindi miliyoni 15, ikibazo kikarangira mu mahoro”.

Kambale Salita Gentil azasinya imyaka ibiri muri Singida United kuri ubu iri ku mwanya wa kane muri shampiyona nyuma y’imikino 11, akazajya ahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari (2000 US$)  ahwanye na miliyobi imwe n’ibihumbi 700 na 20 (1.720.000 FRW) mu mafaranga y’u Rwanda.

Kambale Salita Gentil hagati mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo bakinaga umukino wa FezaBet

Kambale Salita Gentil hagati mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo bakinaga umukino wa FezaBet

Ku bijyanye n'igenda rya Kambale Salita Gentil, muyobozi wungirije w’ikipe ya Etincelles FC, Ndaribumbye Vincent, aganira na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yemeje ko ibiganiro bisa nk’ibyarangiye hagati yabo n’ikipe ya Singida United, bityo ko mu minsi micye uyu mugabo wanakiniye Rayon Sports araza kuba abarizwa mu gihugu cya Tanzania.

"Ayo makuru ni impamo, twagiranye ibiganiro n’ikipe ya Singida kandi ku rugero rwa 95% byagenze neza, mu kwezi gutaha Kambale Salita araza kuba ari umukinnyi w’ikipe ya Singida United yo muri Tanzania." Kambale Salita yatsinze ibitego 14 muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 ndetse aza no kubona igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi ndetse yari no ku rutonde rw’abakinnyi bitwaye neza ahanini hashingiwe ku bitego byiza yagiye atsinda muri shampiyona yegukanwe na Rayon Sports.

Kambale Salita Gentil kapiteni wa Etincelles FC

Mbere yuko umwaka w'imikino 2017-2018 utangira nibwo Kambale yasinye imyaka ibiri (2) ahabwa miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda

Nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona, Etincelles FC iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota icumi (10). Kambale Salita Gentil amaze gutsinda ibitego bitatu mu munani bamaze kubona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND