RFL
Kigali

'Masud Djuma ashobora kugirwa umutoza mukuru wa Simba SC'

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2017 11:46
0


Simba Sport Club ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania kuri ubu iravugwamo amakuru ajyanye no kuba igomba kwakira Irambona Masud Djuma nk’umutoza wungirije mu gihe cy’iminsi 60 mbere y'uko agirwa umutoza mukuru w’iyi kipe ikinamo Haruna Niyonzima kapiteni w’Amavubi Stars.



Mu busanzwe ikipe ya Simba itozwa na Joseph Omog umunya-Cameron usigaje amezi abiri ku masezerano ye kugira ngo atandukane n’iyi kipe iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Gusa bigendanye no kuba iyi kipe yari yamaze gutandukana na Jackson Mayanja umugande wari wungirije muri iyi kipe, amakuru avugwa mu binyamakuru byo muri Tanzania avuga ko abayobozi muri Simba SC bemereye Masud Djuma ko yaza akaba abaye umutoza wungirije mu gihe cy’amezi abiri (2) mbere y'uko Joseph Omog agenda bityo akazahita amusimbura.

Tariki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Masud Djuma yasezeye ikipe ya Rayon Sports avuga ko atagishaka gukomezanya nayo kuko ngo igihe kigeze ko yatangira guhembwa amafaranga atubutse nk’ayo abandi anarusha ubushobozi bahembwa. Uyu mutoza wari umaze kuyifasha gutwara igikombe cya shampiyona, yakunze kuvuga ko atazongera kuba umutoza wungirije ukundi.

Nyuma y’imikino itandatu ya shampiyona ya Tanzania, Simba SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 kuko imaze gutsindamo imikino itatu (3) ikanganya itatu (3).

 Masud Djuma atoza umukino wa Azam FC na Rayon Sports

Masud Djuma ubwo yatozaga umukino we wa nyuma muri Rayon Sports

Masud Djuma ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ubhwo yari agiye kujya muri Tanzania

Masud Djuma ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali ubhwo yari agiye kujya muri Tanzania 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND