RFL
Kigali

Shema Maboko Didier umunyarwanda uzasifura muri AfroBasket 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/09/2017 13:33
0


Shema Didier Maboko umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda ari ku rutonde rw’abasifuzi Nyafurika rw’abasifuzi 26 bazasifura imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Senegal na Tunisia kuva kuwa 8-16 Nzeli 2017.



Shema Maboko w’imyaka 37 unasanzwe abarizwa mu bikorwa bya tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda si ubwa mbere azaba asifura imikino mpuzamahanga kuko kugeza ubu amaze gusifura amarushanwa mpuzamahanga inshuro eshanu (5) harimo n’iyo akubutsemo y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe ahiga ayandi ku mugabane wa Afurika.

Imikino ya AfroBasket y'uyu mwaka wa 2017 izabera mu bihugu bibiri birimo Senegal na Tunisia. Shema Didier Maboko azatangirira i Dakar muri Senegal nyuma nibagera mu mikino ya nyuma ni bwo hazatoranwa abasifuzi bazaba baritwaye neza bajye kuyisifura.

Shema Didier Maboko asnzwe yizerwa ku mikino y'ishiranira ibera mu Rwanda

Shema Didier Maboko asanzwe yizerwa ku mikino y'ishiranira ibera mu Rwanda

Uretse kuba yarasifuye imikino Nyafurika yakiniwe muri Libya (2009), Madagascar (2011), Ivory Coast (2013), Tunisia (2015), uyu mugabo yasifuye imikino y’igikombe cy’isi cy’abakobwa batarengeje imyaka 17 cyaberaga muri Espagne mu mujyi wa Zaragoza mu 2016.

Draw results - FIBA AfroBasket 2017

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Tunisia izakira imikino ya nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND