RFL
Kigali

She-Amavubi: Kayiranga Baptiste yahamagaye abakinnyi 30 bazakina CECAFA 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/04/2018 21:11
1


Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abakobwa,yamaze guhitamo abakinnyi 30 azaba yitabaza mu mikino ya CECAFA y’ibihugu igomba kubera mu Rwanda kuva kuwa 12-20 Gicurasi 2018, igahuza ibibugu umunani byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati.



Iyi CECAFA izajya ikinirwa kuri sitade ya Kigali izaba irimo; Kenya, Uganda, Tanzania, Zanzibar, Burundi, Ethiopia na Djibouti mu gihe ibihugu nka Erythrea, Sudan na South Sudan bataremeza niba bazitabira.

Abakinnyi 30 bahamagawe nyuma y’igihe gito cyari gishize haba imyitozo ikakaye yahurizaga hamwe abakinnyi 52 muri gahunda yo kurebamo abafite impano n’ubushobozi.

Aba bakobwa 30 bahamagawe bagomba kujya bakora imyitozo bacumbika kuri Golden Tulip Hotel (Nyamata) kuzageza irushanwa risojwe. Bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Kane ubwo bazajya basubira mu makipe yabo bakajya gukina imikino ya shampiyona. Imyitozo izajya ibera ku kibuga cya FERWAFA kiri i Remera.

Mu nkuru iheruka gutambuka ku INYARWANDA ubwo hahamagarwaga abakinnyi 40, hari abakinnyi twari twibajije impamvu batahamagawe , nyuma baje guhamagarwa banakora umwiherero n’abandi. Kuri ubu aba bakinnnyi bose bari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bazakina imikino ya CECAFA. Abo bakinnyi barimo; Mukeshimana Jeannette, Iradukunda Kanyamihigo Callixte na Imanizabayo Florence bose bakinira AS Kigali.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa rushaka kuritwara ariko bazi neza ko ibihugu nka Ethiopia, Tanzania ifite igikombe na Kenya, nabo bazaza bafite iyo ntego.

Ikipe y'u Rwanda ifite akazi gakomeye ko kuzakora ibizashimisha abanyaarwanda

Imyitozo izakomeza kubera ku kibuga cya FERWAFA

Mu 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwatozwaga na Nyinawumuntu Grace baza kuviramo mu matsinda bananiwe kwivana imbere y’amakipe arimo Tanzania na Ethiopia. Icyo gihe, Tanzania yatwaye igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Dore abakinnyi 30 bahamagawe:

Abanyezamu: Nyirabashyitsi Ingabire Judith (AS Kigali Wfc), Uwizeyimana Helene (AS Kigali Wfc) na  Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)

Abugarira: Mukantaganira Joselyne (AS Kigali Wfc), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia Wfc), Uwanyirigirira Sifa (AS Kigali Wfc), Nyiransanzebera Milliam (Kamonyi Wfc), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi Wfc), Muhawimana Constance (Inyemera Wfc) and Uwamahoro Jeanne Claire Mataye (AS Kigali Wfc), Umwizerwa Angelique (AS Kigali Wfc),

Abakina hagati: Nibagwire Sifa Gloria (Scandinavia Wfc), Karimba Alice (AS Kigali), Mukeshimana Jeannette (AS Kigali WFC), Nyiramwiza Marta (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali WFC), Uwihirwe Kevine (Scandinavia WFC) na Umumararungu Diane (Kamonyi WFC)

Abataha izamu: Umwaliwase Dudja (AS Kigali Wfc), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia Wfc), Umuhoza Yvonne (ES Mutunda Wfc), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Ntibagwire Lyberata (AS Kigali Wfc), Niyomugaba Sophie Madudu (AS Kigali), Iradukunda Callixte (AS Kigali WFC), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia Wfc), Manizabayo Florence (AS Kigaliw WFC) na  Ufitinema Clautilde (AS Kigali Wfc)

Kayiranga Baptiste yizeye ko u Rwanda ruzagera muri 1/2

Kayiranga Baptiste yizeye ko u Rwanda ruzagera muri 1/2 cy'irangiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john6 years ago
    ibitego bicyeya bazatsidwa ni 5 ubundi bazavamo batsizwe ibitego 15.





Inyarwanda BACKGROUND