RFL
Kigali

Sharangabo Alexis yatorewe kuba umunyamabanga muri Komite Olempike y’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/06/2018 16:33
0


Mu gikorwa cy’amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 muri gahunda yo gushyiraho umunyamabanga mushya wa Komite Olempike, Sharangabo Alexis wamenyekanye mu mukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru ni we watsinze aya matora kuko yari umukandida rukumbi.



Muri aya matora yari yitabiriwe n’abaperezida ndetse n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino atandukanye, Sharangabo Alexis yagize amajwi 36 mu banyamuryango 38 bari bemerewe gutora. Ijwi rimwe ryabaye “Oya” irindi riba imfabusa. Ni amatora yabereye muri The Mirror Hotel i Remera.

Nyuma y’amatora, Sharangabo yabwiye abanyamakuru ko umwanya atorewe ari uw’agaciro kandi ko urimo akazi kenshi agomba gutangira gukora kugira ngo bitange umusaruro kuko we yumva ko hari icyo arusha abandi. Yagize ati:

Kuri njye ni iby’agaciro cyane ko atari ibintu bishya kuko hari imirimo nari nsanzwe nkora muri siporo cyangwa mfasha ariko ibi ni byiza. Harimo inshingano nyinshi ariko kandi bizamfasha muri gahunda kugira ngo nkore ibyo numvaga nshaka ko byahinduka. Muri macye ni ibintu byiza cyane kandi bishimishije.

Sharangabo Alexis aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutsinda amatora

Sharangabo Alexis aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutsinda amatora

Sharangabo Alexis witabiriye imikino Olempike mu mu 1996 i Atlanta muri Amerika ni we munyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda nyuma y’uko yiyamamaje kuri uwo mwanya ari umukandida umwe rukumbi.  Sharangabo aje asimbura Bizimana Dominique wari uri muri uyu mwanya akaza kwegura ku mpamvu ze bwite.

Sharangabo Alexis atanga imigabo n'imigambi

Sharangabo Alexis atanga imigabo n'imigambi

Nyuma yo gutorwa kwa Sharangabo Alexis nk’umunyamabanga mukuru, kuri ubu komite nyobozi ya Komite Olempike yongeye kuzura neza kuko Amb.Munyabagisha Valens ni we perezida, Visi perezida wa mbere ni Rwemarika Felicite, visi perezida wa kabiri ni Bizimungu Festus, umubitsi akaba Ingabire Alice, Abajyanyama barimo E’gairma Hermine na Nzabanterura Eugene naho umugenzuzi w’imali akaba Josette Umwari.

Mugwiza Desire (Ibumoso) perezida wa FERWABA na Mubirigi Fidele (Iburyo) uyobora RAF

Mugwiza Desire (Ibumoso) perezida wa FERWABA na Mubirigi Fidele (Iburyo) uyobora RAF

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda  (FERWACY)

Muri rusange, komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ibarura amashyirahamwe 53 y’imikino itandukanye. Muri aya mashyirahamwe atatu muri yo akaba atarabona ubuzima gatozi. Ayo ni ishyirahamwe ry’umukino wa Golf, ishyirahamwe ry’imikino ihuza za kaminuza (Sport Inter-Universitaire) n’ishyirahamwe ry’umukino wa Jido.

Muri aya mashyirahamwe 50 yari asigaye bahise bongera gukuramo atanu (5) atari afite abayahagarariye bujuje ibyangombwa ubwabo. Kugira ngo wemererwe guhagararira ishyirahamwe utari perezida, visi perezida cyangwa umunyamabanga waryo, byasabaga kuba ufite urwandiko rwasinyweho na noteri wa Leta.

Nyuma baje gusigarana amashyirahamwe 45 baje nayo baje kureba amategeko yagengaga aya matora bagasanga hagomba gutora amashyiramwe 38.

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA  ni nawe wari uyihagarariye

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ni nawe wari uyihagarariye

Ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon nabo batoye

Ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon nabo batoye 

Jean Butoyi umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru ba Siporo mui Rwanda ubwo yari agiye gutora

Jean Butoyi umuyobozi mukuru w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) ubwo yari agiye gutora kuko AJSPOR yemewe nk'umunyamuryango wa Komite Olempike 

Komisiyo y'amatora

Komisiyo y'amatora 

Habarurwa amajwi

Habarurwa amajwi

Habarurwa amajwi

Sharangabo Alexis arahira imbere y'abanyamuryango

Sharangabo Alexis arahira imbere y'abanyamuryango

Munyabagisha Valensperezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Munyabagisha Valensperezida wa Komite Olempike y'u Rwanda asoza igikorwa

Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda asoza igikorwa

Komite Nyobozi yuzuye ya Komite Olempike

Komite Nyobozi yuzuye ya Komite Olempike: Uva ibumoso:Bizimana Festus, Rwemarika Felicite, Munyabagisha Valens, Sharangabo Alexis, Josette Umwari, Nzabanterura Eugene na  E’gairma Hermine

Komite nyobozi na komisiyo y'amatora

Komite nyobozi na komisiyo y'amatora

Komite nyobizi n'abanyamuryango bitabiriye aya matora

Komite nyobozi n'abanyamuryango bitabiriye aya matora

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND