Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 ni bwo i Remera habereye imikino ifungura Shampiyona ya Volleyball y'umwaka wa 2018-2019. Iyi mikino yaranzwe n'ubwitabire bwinshi bw'abakunzi ba Volleyball yaranzwe n'udushya tutari tumenyerewe mu mukino wa Volleyball ahari hatumiwe abahanzi bo gususurutsa abaje kwihera ijisho iyi mikino.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’ ku bufatanye n’ikigo gitegura ibirori ‘Masha Company’ batangije ku mugaragaro shampiyona y’abagabo y’icyiciro cya mbere mu Rwanda y’umukino w’intoki. Izitabirwa n’amakipe arindwi avuye ku icumi yari yayikinnye umwaka ushize kuko KVC, UNIK na IPRC y’Amajyepfo zasezeye muri shampiyona.
Kuri Petit Stade i Remera ahabereye iyi mikino byari ibirori bikomeye cyane ko byari biteguye ku buryo bwiza cyane, aha hari hahuriye imbaga y'abakunzi b'umukino wa Volleyball hakaba hari hateguwe uburyo umuntu wese ubishaka yafata icyo kunywa cyangwa icyo kurya bitamusabye gusohoka muri stade. Usibye ibi ariko nanone hari hateguwe abahanzi banyuranye bagombaga gususurutsa abakunzi ba Volleyball bari baje kwihera ijisho iyi mikino ifungura shampiyona.
Abahanzi bari batumiwe banasusurukije abakunzi ba muzika ni; Ama G The Black, Mico The Best, Senderi Hit, Miss Erica, Charly na Nina ndetse na Riderman. Aba bose bataramiye abitabiriye iyi mikino ku buryo ntawigeze agira irungu igihe amakipe yishyushyaga yitegura kwesurana. Nyuma y'iyi mikino hakurikiyeho gusangira hagati y'abayobozi ba Federasiyo ya VolleyBall n'abayobozi ba siporo hano mu Rwanda n'abanyamakuru n'abandi bari batumiwe basobanurirwa urugendo u Rwanda rurimo rwo gutegura igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball kigiye kubera mu Rwanda.
REBA UKO UMUNSI WA MBERE WA SHAMPIYONA YA VOLLEYBALL MU RWANDA WAGENZE:
· Gisagara VC 3-1 IPRC East VC (19-25, 25-16,26-24, 25-14)
· IPRC West 3-1 Kirehe VC (25-21, 17-25, 26-24, 25-18)
· APR VC 1-3 UTB (15-25,25-21, 21-25, 20-25).
· UTB VC 1-3 REG VC (25-27, 25-23, 19-25, 23-25)
Inkumi z'uburanga zari zateguwe ngo zakire abashyitsi
Ikibazo cy'icyaka n'inzara ntacyari gihari
Miss Erica mu bataramiye abantu kuri uyu munsi
Senderi Hit umwe mu bataramiye abantu
Mico The Best nawe yataramiye abari bitabiriye iyi mikino
Charly na Nina bataramiye abitabiriye iyi mikino
Riderman mu basusurukije abakunzi ba Volleyball
Mico The Best nawe yasusurukije abitabiriye iyi mikino
Dj Phil Peter umwe mu bavangavanze imiziki abantu bakishima
Gisagara yigaragaje imbere ya IPRC Ngoma
Abafana bari bakubise buzuye Petit Stade
UTB na REG ni zo zakinnye umukino w'ingufu wari wagizwe n'umukino w'umunsi
REG imaze kwisasira UTB mu mukino ubereye ijisho
Ubuyobozi bwa Federasiyo bwaganirije abatumiwe ku myiteguro barimo yo kwakira igikombe cy'Isi cya Beach Volley
Umuyobozi wa Masha itegurira Federasiyo ya Volleyball imikino yose basobanura imyiteguro y'igikombe cy'Isi cya Beach Volley
Hakurikiyeho gusangira
AMAFOTO: Mugunga Evode & Usanase Anita
TANGA IGITECYEREZO