RFL
Kigali

Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino 3

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2017 21:30
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017 nibwo hatangira umwaka w’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA). Uyu ugomba gutangizwa n’imikino itatu ya shampiyona yose ikinwa kuri uyu munsi wayo wa mbere kuri sitade nto ya Remera.



Nyuma y’imikino ibanziriza shampiyona (Annual Pre-Season Tournament ) yatwawe na REG BBC cyo kimwe na IPRC South BBC mu cyiciro cy’abakobwa, kuri uyu wa Gatandatu saa munani z’amanywa (14h00’) nibwo shampiyona izatangira ubwo Espoir BBC izaba yakira IPRC South BBC yo mu ntara y’amajyepfo.

Uyu mukino uzakurikirwa n’umukino uzahuza Patriots BBC na UGB saa kumi z’umugoroba mbere y'uko IPRC Kigali BBC iheruka ku mukino wa nyuma wa pre-season izaba yakira APR BBC iheruka gutsindirwa ku mwanya wa gatatu.

Uyu mukino wa IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert na APR BBC itozwa na Kalim Nkusi uzakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uzaba ufite byinshi usobanuye cyane ku mpande zombi.

Ikipe ya IPRC Kigali BBC iheruka gutsindwa na REG BBC ku mukino wa nyuma wa pre-season. Muri uyu mukino, iyi kipe ibarizwa Kicukiro yagaragaje imbaraga abantu batari bayitezeho ndetse inagora cyane ikipe ya REG BBC ifatwa nk’imbogo mu ntama muri uyu mwaka w’imikino.

Ku ruhande rwa Aime Kalim Nkusi ukunze kuvuga ko igihe kigeze ngo APR BBC igarure abafana ku kibuga, azaba atoza uyu mukino yibuka neza ko yatsinze Patriots BBC ku mukino wasozaga iyo mu matsinda ya Pre-season ariko ikaza kumwigaranzura bahatanira umwanya wa gatatu.

Ikipe ya APR BBC yakoze akazi ko kwiyubaka mbere y'uko shampiyona itangira. Baguze Mbanze Bryan bakuye muri Espoir BBC, Ntagunduka bakuye muri Patriots BBC na Iyakaremye Emmanuel bavanye muri Espoir BBC mu gihe IPRC Kigali BBC yo yatakaje abakinnyi banarimo Hagumintwali Steven wari kapiteni wayo wagiye muri Patriots BBC. Gusa IPRC Kigali yaguze Nijimbere Gilbert bakuye mu gihugu cy’u Burundi.  

Gusa muri iyi shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 ntizagaragaramo ikipe ya CSK kuko abayobozi bayo babwiye FERWABA ko badashoboye kuba bakwitabira gahunda z’uyu mwaka.

Aganira na Authentic Radio, Nyirishema Richard  visi perezida wa FERWABA yavuze ko ikipe ya CSK yavuze ko idahari muri uyu mwaka w’imikino.

Mu magambo ye yagize ati“Ku ruhande rw’abahungu, hari ikipe ya CSK yavuze ko itazaza muri shampiyona ariko izindi zose nta kibazo cyakabaye gihari. Gusa CSK yo yavuze ko bitazayikundira”.

Nyuma yo kuba CSK yavuye muri uyu mwaka w’imikino bivuze ko hazasigaramo amakipe icyenda (9) mu gihe yari icumi (10) mu mwaka ushize w’imikino.

Dore uko shampiyona igomba gutangira:

-Espoir BBC vs IPRC South BBC (Petit Stade Amahoro, 14h00’)

-Patriots BBC vs UGB (Petit Stade Amahoro, 16h00’)

-IPRC Kigali BBC vs APR BBC (Petit Stade  Amahoro, 18h00’)

Gahunda y'umunsi n'ibiciro

Gahunda y'umunsi n'ibiciro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND