RFL
Kigali

Shampiyona y’umupira w’amaguru izatangira mu Ukwakira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2018 23:32
0


Shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018 mu mupira w’amaguru izatangirana n’Ukwakira 2018 ikazarangira muri Kamena 2019 dore ko iy’umwaka ishize yatwawe na APR FC, amateka yakoraga ku nshuro yayo ya 16.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavuze ko mu nama y’inteko rusange batabigarutseho kuko bari barigeze kubivugaho ariko bakaba bategereje ko hatarerana inama y’inteko rusange kugira ngo amwe mu mategeko abanze avugururwe.

Rtd.Brig.Gen.Sekamana yavuze ko shampiyona 2018-2019 babanje kuyiteondera kugira ngo gahunda yayo izabe mu buryo itazahurirana n’amarushanwa mpuzamahanga cyangwa andi ategurirwa imbere mu gihugu. Gusa ngo mu kwezi k’Ukwakira 2018 amakipe aratangira kumanuka mu kibuga ahatanira igikombe cya shampiyona.

“Ngira ngo shampiyona igihe izatangirira, tugomba kuyitangirana n’ukwezi kwa cumu (Ukwakira 2018). Hari umwanzuro twari twafashe nk’abanyamuryango. Turashaka kuyitangirana n’ukwezi kwa cumi tugakora gahunda nibura kugira ngo izarangire mu kwa Gatandatu (Kamena 2019). Turashaka kubihuza n’ayandi marushanwa yaba mpuzamahanga n’ibindi tukabaha gahunda ihamye”. Rtd.Brig.Gen.Sekamana

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA  aganira n'abanyamakuru

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA  aganira n'abanyamakuru 

Rtd.Brig.Gen.Sekamana yakomeje avuga ko kuba gahunda ya shampiyona 2018-2019 yaratinze byatewe nuko bashakaga kubanza kuvugurura amwe mu mategeko yakoreshwaga atanoze.

“Twakomeje gusaba kugira ngo itegeko rigenga amarushanwa rivugururwe kuko niryo riduha umurongo mwiza kugira ngo dukore iyo gahunda neza tugendeye ku mategeko kuko gupanga ko tuzayitangira tutaratangira gushyiraho ayo mategeko, ntitwamenya amatariki ayo ariyo, ariko turibaza ko mu minsi isigaye y’uku Kwezi (Nzeli 2018) tuzaba twabinononsoye noneho mu ntangiriro z’Ukwacumi tukava twatangira shanpiyona”. Rtd.Brig.Gen.Sekamana

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida wa FERWAFA

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene perezida wa FERWAFA  avuga ko banze gushyiraho ibintu bidafite amategeko anoze

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene umaze amezi atanu ku mwanya wa perezida wa FERWAFA yavuze ko ubwo amategeko azaba amaze gusohoka, nka FERWAFA bazicara bakareba itsinda ry’abagomba gutegura y’uko imikino izakurikirana muri shampiyona 2018-2019.

Tuyishimire Placide perezida w'ikipe ya FC Musanze  kimwe n'abandi banyamuryango babaonye umwanya uhagije wo gutanga ibitecyerezo

Tuyishimire Placide perezida w'ikipe ya FC Musanze  kimwe n'abandi banyamuryango babaonye umwanya uhagije wo gutanga ibitecyerezo

Inama y'inteko rusange ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusezerera Youvia WFC na Nyagatare FC

Inama y'inteko rusange yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeli 2018

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND