RFL
Kigali

Shampiyona y'u Rwanda-Ndayisenga Valens yegukanye ITT ya Bugesera mu gahinda kenshi

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:28/06/2015 8:02
0


Ndayisenga Valens ni we wegukanye agace ka mbere ka shampiyona y’u Rwanda ya 2015, ubwo kuri uyu wa gatandatu yazaga imbere y’abandi mu cyiciro cyo gusiganwa babara iminota buri umwe yakoresheje, bizwi nka Individual Time Trial.



Abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye agize Ferwacy, bari bahuriye mu Bugesera hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona y’igihugu, wanahuriranye n’irushanwa rya gatatu rya Rwanda Cycling Club.

Ndayisenga Valens ntabwo yanyuzwe nuko bamuhinduriye igare yari amenyereye gukinisha

Valens Ndayisenga ukomeje kwigaragaza

Abarushanwaga kuri uyu wa gatandatu, bakinnye mu byiciro bibiri, aho abakuru cyangwa Elite basiganwaga ibirometero 38, byavaga Nyamata bagakatira ku i Ramiro maze bakagaruka Nyamata, mugihe abakiri bato cyangwa Junior bo bagenze intera ya Km 24 zavaga Nyamata bagakatira ahitwa Biryogo maze bakagaruka Nyamata.

Mu bakiri bato, Dukuzumuremyi Ali wa Cyling Club For All ya Huye ni we waje imbere y’abandi bose akoresheje iminota 33 n’amasegonda 34 aho yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 000, mugihe Ndayisenga Valens wa Amis Sportive Rwamagana yazaga kwegukana umwanya wa mbere mu bakuru, akoresheje 56’24”.

Dukuzumuremyi ni we witwaye neza mu bakiri bato

Dukuzumuremyi niwe witwaye neza mu bakiri bato

Valens yanahawe ibihumbi 60 by'amanyarwanda

Ndayisenga Valens yahembwe ibihumbi 60 by' amanyarwanda

Ku mwanya wa kabiri haje Nsengiyumva Jean Bosco wa Benediction wakoresheje 58’07”, Haleluya wa Amis Sportive aba uwa gatatu naho Biziyaremye Joseph wa Cine El May aza kumwanya wa kane.

Nyuma yo kwegukana iri siganwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Ndayisenga Valen yatangarije itangazamakuru ko yishimye kuba yitwaye neza gusa ko atishimiye uburyo ryateguwemo.

“Ndishimye kuba mbashije kwegukana Team Trial kuko navuye mu rugo ari cyo kintu nshaka”, Ndayisenga Valens atangariza itangazamakuru.

Nubwo nitwaye neza ariko si muri ubu buryo nabishakagamo. Ntabwo natangiye neza, nari maze gupfa mu mutwe”

Yakomeje agira ati “Namaze igihe kinini nitoreza ku magare dusanzwe dukoresha mu mikino nk’iyi, ariko nageze aha barambwira ngo sinemerewe kurikoresha. Byambabaje cyane kuko ahantu hose ayo magare ari yo dukoresha, mu byukuri sinzi impamvu banze ko ndikoresha”.

Shampiyona y’igihugu irakomeza kuri iki cyumweru tariki ya 28/6/2015 ku isaa 9:00, noneho basiganirwa mu makipe mu nzira iri buve i Kigali yerekeza i Huye.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND