RFL
Kigali

Shampiyona y’abagore izatangira muri Gicurasi 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/04/2017 9:05
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko umwaka w’imikino mu cyiciro cy’abagore uzatangirwa kuwa 6 Gicurasi 2017 ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru izaba itangira mu cyiciro cya mbere.



Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abahagarariye amakipe y’abagore , FERWAFA yari ihagarariwe na Rwemarika Felicité uhagarariye umupira w’abagore. Iyi nama kandi yari irimo akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWAFA.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izaba igizwe n’amakipe umunani ikazatangira mu mpera z’icyumweru cya tariki 6-7 Gicurasi 2017 mu gihe andi makipe umunani azaba asigaye azakina icyiciro cya kabiri ku matariki azamenyekana mu minsi iri imbere.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, amakipe yabashije kwitabira inama yo kuri uyu wa Kabiri yaberaga kuri FERWAFA harimo; AS Kigali, Kamonyi Fc, Les Lionnes, Rambura Fc, Bugesera Fc, Gakenke Fc, Inyemera Fc, Rugende na Nyagatare Fc.

Kuri aya makipe hiyongeraho amakipe mashya arimo; Imanzi WFC, Nashyo WFC, Rwamagana City WFC, Scandinavia WFC, Gatsibo WFC, AS Kabuye WFC na Ndabuc WFC. Amakipe yemewe mu nama y’inteko rusange yabaye kuwa 25 Werurwe 2017.  

Rwemarika Felicité yibukije amakipe azitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA ko bagomba kwikuramo ko baje kwakira amafaranga bahabwa gusa ahubwo ko bagomba kwikubita agashyi bakaryoshya amarushanwa bituma urwego rw’imikinire ruzamuka.

“Mureke kugira intumbero yo kwakira amafaranga muzajya muhabwa na FERWAFA, ahubwo ko mugomba gukora iyo bwabaga mugatuma shampiyona izamo ikintu cyo ghuhatana” Rwemarika.

Mbere yuko shampiyona itangira, hazaba irushanwa ry’amakipe atatu (Playoffs) azivanamo amakipe abiri aziyongera kuri atandatu (6) akaba umunani azakina shampiyona. Amakipe azakina iyi mikino ni ayari mu myanya kuva ku wa gatandatu kugeza ku mwanya wa cyenda ariyo; Inyemera FC, Rugende FC na Nyagatare FC.

Mu bindi byemerejwe muri iyi nama ni uko mu gihe shampiyona izaba irangira, amakipe abiri ya nyuma azajya amanuka mu cyiciro cya kabiri naho abiri ya mbere mu cyiciro cya kabiri azamuke mu cyiciro cya mbere. AS Kigali ni yo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino ushize. Iyi kipe y’umujyi wa Kigali imaze imyaka umunani (8) itwara ibikombe mu buryo bwikurikiranya.

Mu mwaka w’imikino ushize, AS Kigali yatsinze ibitego 102 yinjizwa ibitego bine (4) byatumye itwara igikombe cya shampiyona ifite amanota 40.

Umwaka ushize, AS Kigali yanganyije na Les Liones, itsindwa na Kamonyi FC bahora bahanganye. Kamonyi yarangije ku mwanya wa kabiri n’amanota 36 ku bitego 37 yatsinze ikaninjizwa ibitego birindwi (7). Nyagatare FC yarangije ku mwanya wa nyuma ifite umwenda w’ibitego 167 kuko nta mukino n’umwe yigeze yinjizamo igitego mu mukino 15.

Inama yafatiwemo imyanzuro ku mupira w'abagore yateraniye kuri FERWAFA

AS Kigali

AS Kigali imaze gutwara ibikombe mu myaka umunani yikurikiranya

Kamonyi LIve

Kamonyi Women Football Club ni yo ihora ihanganye na AS Kigali Women Football Club

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND