RFL
Kigali

Shampiyona izakomeza kuwa Kabiri, Rayon Sports izakire APR FC ku bucyeye bwa Noheli

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/12/2017 15:37
1


Nyuma yuko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2017-2018 yari yarahagaze nyuma y’umunsi wa munani bitewe n’imikino ya CECAFA, irongera gusubukura gahunda zayo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 ubwo ikipe nka Rayon Sports izaba yasuye Etincelles FC kuri sitade Umuganda i Rubavu.



Ubwo shampiyona izaba yongera gukinwa, ikipe ya Rayon Sports yari yarasabye uruhushya rwo kwisuganya nyuma yo kubura Ndikumana Hamadi Katauti witabye Imana, icyo gihe kandi Eric Rutanga Alba na Yannick Mukunzi bari bari mu maboko ya polisi cyo kimwe na Karekezi Olvier, gusa ubu abari mu maboko ya polisi ubwo Rayon Sports yasabaga ikiruhuko bose barahari ndetse inakomeje imyiteguro.

Rayon Sports irakomeza gahunda yo kwitegura umukino wa Etincelles FC inafite abakinnyi bayo bari kumwe n’abandi mu ikipe y’igihugu Amavubi. Uretse Rayon Sports na Etincelles FC zizaba zihatanira hafi y’ikiyaga cya Kivu, FC Musanze izaba yisobanura na Miroplast FC kuri sitade Ubworoherane, Sunrise FC yakire Kirehe FC i Nyagatare mu gihe Police FC izaba yambutse ishyamba rya Nyungwe ijya gusura Espoir FC  mu Bugarama.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC uba utegerejwe haba mu Rwanda no hanze yarwo, uzakinwa kuwa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2017 saa cyenda n’igice kuri sitade Amahoro i Remera ku munsi wa 11 wa shampiyona, umukino uzakinwa bucyeye bw’umunsi mukuru wa Noheli ku bawizera.

Eric Rutanga na Yannick Mukunzi Yannick barwana ishyaka rya Rayon Sports

APR FC izaba yongera guhura n'abakinnyi bayihozemo 

Muhadjili Hakiziamana ahabwa ikarita ya mbere y'umuhondo

Umukino uba wiganjemo gushondana cyane mu kibuga 

Umunsi wa 11 wa shampiyona uzasozwa tariki 29 Ukuboza 2017 ubwo Kiyovu Sports izaba yakira Bugesera FC ku kibuga cya Mumena saa cyenda n’igice (15h30’).

Dore uko imikino iteye kuva ku munsi 9-11 wa shampiyona:

Umunsi wa cyenda (9) wa shampiyona:

Kuwa Kabiri tariki  19 Ukuboza  2017

-Musanze FC vs Miroplast FC (Stade Ubworoherane, 15h30’)

-Etincelles FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)

-Sunrise FC vs Kirehe Fc (Nyagatare, 15h30’)

-Espoir FC vs Police FC (Rusizi, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 20 Ukuboza2017

-Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi grounds, 15h30’)

-Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye, 15h30’)

-FC Marines  vs Bugesera Fc (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki  21 Ukuboza 2017

-AS Kigali vs SC Kiyovu (Stade de Kigali, 15h30’)

Umunsi wa cumi (10) wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017

-Miroplast FC  vs Rayon Sports Fc (Mironko, 15h30’)

-Police FC vs Sunrise FC (Stade Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 23 Ukuboza  2017

-Gicumbi FC  vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi, 15h30’)

-APR Fc vs Musanze (Stade de Kigali, 15h30’)

-Kirehe Fc vs  FC Marines  (Nyakarambi, 15h30’)

 

Ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017

-SC Kiyovu vs Etincelles FC (Stade Mumena, 15h30’)

-Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30’)

-Bugesera Fc vs AS Kigali (Nyamata, 15h30’)

Umunsi wa 11 wa shampiyona:

Kuwa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2017

-Musanze Fc vs Gicumbi Fc (Stade Ubworoherane, 15h30’)

-Rayon Sports FC vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30’)

-Marines FC  vs Police FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017

-SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h30’)

-Etincelles FC vs Miroplast FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Kane tariki 28 Ukuboza 2017

-AS Kigali vs Kirehe FC (Stade de Kigali, 15h30’)

-Sunrise Fc vs Mukura VS (Nyagatare , 15h30’)

-Amagaju FC vs Espoir FC (Nyagisenyi, 15h30’)

Kuwa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017

-SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa niyibizi julien 6 years ago
    Ndabona ikipe yacu rayon ibirimo nez dutegereje umucyeba dupfure amababa yabo





Inyarwanda BACKGROUND