RFL
Kigali

Shafik Batambuze mu nzira zigana muri Gormahia FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/09/2018 10:39
0


Shafik Bchuchu Batambuze Umugande ukina hagati muri Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania kuri ubu amakuru ahari ni uko ari mu biganiro na Gormahia FC ikipe y’ubukombe muri shampiyona ya Kenya.



Amakuru ava mu gihugu cya Kenya avuga ko muri kwezi gutaha tariki ya 2 Ugushyingo 2018 bazaba bagana i Londre mu Bwongereza mu mwiherero wo gutegura umwaka w’imikino 2019-2020.

Muri iyi gahunda y’umwiherero, abayobora ikipe ya Gormahia FC bemeza ko bazaba batyaza abakinnyi ndetse banagerageza abashya bazaba bashaka kuba baha amasezerano mashya mu ikipe iheruka mu itsinda rya Total CAF Confederation Cup 2018 aho yari kumwe na Rayon Sports mu itsinda rya kane (D).

Amakuru ari mu kinyamakuru SOKA, avuga ko ikipe ya Gormahia FC yaba iri mu biganiro na Shafik Batambuze kugira ngo aze abafashe hagati mu kibuga mu mwanya n’ubundi Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yakinagaho muri iyi kipe.

Shafik Batambuze (Iburyo) na Danny Usengimana (Ibumoso) babanye muri Singida United

Shafik Batambuze (Iburyo) na Danny Usengimana (Ibumoso) babanye muri Singida United

Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye na Ambrose Rachier perezida w’ikipe ya Gormahia FC, yababwiye ko kuba ikipe ya Gormahia FC yaragiye itakaza abakinnyi bitagize ingaruka kuko bagiye bahita babasimbuza kandi ko bavuye muri Gormahia baguzwe batagiye ku buntu.

Rachier avuga ko abakinnyi bashya muri Gormahia FC bazamenyekana mu rugendo iyi kipe izagirira mu Bwongereza kuva kuwa 2 Ugushyingo 2018. “Tuzatangaza abakinnyi bashya ubwo tuzaba turi mu rugendo rw’akazi mu Bwongereza. Uru rugendo ruzaba rugize igice cyacu cy’imyiteguro ibanziriza shampiyona no kugira ngo abakinnyi bashya batangire bisange mu ikipe. Tuzagira umwaka muremure mu bijyanye n’amarushanwa tuzitabira, niyo mpamvu tugomba kwitegura hakiri kare”. Ambrose Rachier

Ambrose Rachier avuga ko kuba Gormahia FC yaragiye itakaza abakinnyi bitayiteye igihombo kuko ngo amakipe bagiyemo yagiye abaha amafaranga yo kubagura (Transfer Fees).

Image result for Shafik Batambuze

Shafik Bchuchu Batambuze (22) akinira ikipe y'igihugu ya Uganda 

“Ntabwo twe nka Gormahia twigeze twemera ko abakinnyi bava mu ikipe nta kintu duhawe. Nta mukinnyi wagiye ngo tubure kwinjiza amafaranga kuko abantu babonye ko amafaranga twabaga twagurishijemo umukinnyi twahitaga tuzanamo undi. Twabuze Kagere Meddie tumusimbuza Francis Moustapha mu gihe kitarenze iminsi ibiri”. Rachier

Abakinnyi bashya bashobora kujyana na Gormahia FC mu Bwongereza muri gahunda yo kunoza ibiganiro no kugeragezwa ngo basinye muri iyi kipe barimo Shafik Batambuze ukinira ikipe ya Singida United.

Image result for Shafik Batambuze

Shafik Batambuze (uwa 3 uva iburyo mu bahagaze) ubu ni umukinnyi wa Singida United ushakwa na Gormahia FC

Shafik Bchuchu Batambuze yavukiye i Jinja muri Uganda akaba afite uburebure bwa metero imwe na santimtero 83 (1.83 m), umukinnyi wo hagati ukina ari imbere y’abugarira (Holding Midfielder). Batambuze yabaye muri Simba SC (2009-2011), Muhoroni Youth (2012), SC Villa (2012-2013), Western Stima (2013-2014), Sofapaka FC (2014), Western Stima (2015), Tusker FC (2016-2017) na Singida United (2017).

Image result for Shafik Batambuze

Shafik Batambuze yabaye umukinnyi w'amakipe atandukanye mu karere ka Afurika y'iburasirazuba 

Shafik Batambuze (Iburyo) na Danny Usengimana (Ibumoso) babanye muri Singida United

Shafik Batambuze (Iburyo) na Danny Usengimana (Ibumoso) bakinanye muri Singida United 

Image result for Gormahia FC inyarwanda

Gormahia FC izagera mu Bwongereza kuwa 2 Ugushyingo 2018 muri gahunda y'umwiherero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND