RFL
Kigali

CECAFA KAGAME CUP 2018: Shaban Iddy yafashije Azam FC gusezerera Rayon Sports ayitsinda “hat-trick”

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/07/2018 18:10
1


Ikipe ya Azam FC muri Tanzania yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri itsinze Rayon Sports ibitego 4-2 mu mukino wa kimwe cya kabiri wakinwaga kuri iki gicamunsi cy’uwa Mbere w’icyumweru cya tariki ya 9 Nyakanga 2018.



Ibitego byose bya Azam FC byinjijwe mu izamu na Shab Iddy Chilunda mu gihe ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul wujuje ibitego bibiri muri iri rushanwa mu gihe ikindi cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Shaban Iddy Chilunda, umunya-Tanzania w’imyaka 19 witegura kujya gukina muri Tenerife muri Espagne, yafunguye amazamu ku munota wa 18’ aza kongeramo ikindi ku munota wa 33’, 39’ na 64’. Yahise yuzuza ibitego birindwi (7) muri iri rushanwa.

Ibitego by’impozamarira bya Rayon Sports byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul (42’) na Manishimwe Djabel (81’).

Azam FC yageze muri 1/2 igana ku gikombe ibitse

Azam FC yageze muri 1/2 igana ku gikombe ibitse

Muri uyu mukino wabonaga Azam FC ifite abakinnyi bo hagati bakora neza ku buryo byari bigoye ko abakinnyi ba Rayon Sports bahanahana umupira kugira ngo babe bakora amahirwe yabyara igitego.

Ibi nibyo byatumye ubwugarizi bwa Rayon Sports cyo kimwe na Ndayisenga Kassim wari mu izamu bagira ibibazo bikomeye kuko buri kanya bisangaga bari kumwe na Shab Iddy Chilunda wabaga yakira imipira iva hagati buri kanya.

Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bari hagati mu kibuga basaga n’aho badahuza umukino kuko Rayon Sports yagiraga umutima wo gukina neza hagati ari uko Kwizera Pierrot cyangwa Muhire Kevin bafashe umupira.  Robertinho yaje kwihangana mu gice cya mbere ariko mu gice cya kabiri ahita atangira gusimbuza ahereye kuri Yannick Mukunzi na Nyandwi Saddam wabonaga atari mu mukino.

Mu gusimbuza, Nyandwi Saddam yahaye umwanya Mugabo Gabriel naho Yannick Mukunzi asimburwa na Christ Mbondy. Ku ruhande rwa Azam FC, Nico Wakilo Wadada yasimbuye Abdul Hadji naho Sure Boy asimbura Shaban Iddy Chilunda wari umaze gutsinda “Hat-trick” anagwije ibitego birindwi (7) muri iri rushanwa.

Mu mibare y’umusaruro w’ibyavuye mu mukino (Match Stats), Azam FC yari mu rugo yatsinze ibitego bine (4) byavuye mu mashoti atanu (5) bateye agana mu izamu mu gihe Rayon Sports batsinze ibitego bibiri (2) byavuye mu mashoti atanu (5) baganishije mu izamu.

Azam FC bateye amashoti atatu (3) aca kure y’izamu mu gihe Rayon Sports bateye bene aya mashoti inshuro eshanu (5). Azam FC yateye koruneri eshatu (3) naho Rayon Sports batera koruneri umunani (8).

Azam FC bakoze amakosa 29 mu mukino mu gihe Rayon Sports bakoze amakosa 16 , Rayon Sports baraririye inshuro enye (4) mu gihe Azam FC babikoze inshuro ebyiri (2). Azam FC yatsinze umukino, yagumanye umupira ku kigero cya 52% mu gihe Rayon Sports byari ku kigero cya 48%.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, Gormahia FC izahura na Azam FC mu gihe Simba SC igomba guhura hagati y’ikipe iri buze kuva hagati ya Singida United na Jeshi La Kujenga Uchumi (JKU) yo muri Zanzibar.

Manishimwe Djabel yatsinze kimwe mu bitego bibiri Rayon Sporst yabonye mu mukino

Manishimwe Djabel yatsinze kimwe mu bitego bibiri Rayon Sporst yabonye mu mukino

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Azam FC XI: Razak Abalora (GK, 16), Aggrey Morris (C, 6), Abdul Haji Omar 3, Bruce Kangwa 26, Abdallah Kheri 25, Mudathir Yahya 27, Joseph Mahundi 17, Frank Domayi 18, Shaban Iddi Chilunda 7, Ditram Nchimbi 29 na Ramadhan Singano 2.

Rayon SportsXI: Ndayisenga Kassim (GK, 29), Kwizera Pierrot (C, 23), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga Alba 3, Manzi Thierry 4, Mukunzi Yannick 6, Rwatubyaye Abdul 19, Ismaila Diarra 20, Niyonzima Olivier Sefu 21, Muhire Kevin 8 na Manishimwe Djabel 28.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • twagirayesu eric 5 years ago
    ohhh rayon ihangane ntako utagize kbs





Inyarwanda BACKGROUND