RFL
Kigali

Shaban Hussein Tchabalala yerekeje i Burundi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2018 8:30
0


Shaban Hussein Tchabalala ukina asatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, yafashe urugendo agana muri iki gihugu avukamo aho agiye gusura no gukemura ibibazo byo mu muryango nk’uko Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports abisobanura.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko mbere yuko batsinda Etincelles FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2018, Shaban Hussein yari yasabye uruhushya avuga ko nyuma y’umukino yifuza kuba yagana i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi akajya kuba yagera ku muryango we mugari. Ivan Minaert ati:

Shaban afite uruhushya kuko yararusabye kandi ntabwo umukinnyi nk’uriya yagusaba uruhushya ngo urumwime mu gihe ubona nta kibazo bizateza ku musaruro w’ikipe. Shaban ni umukinnyi ugira ikinyabupfura ku buryo utabona aho uhera umwima ibyo asabye. Yatubwiye ko agiye gusura no gukemura bimwe mu bibazo by’umuryango, azagaruka mu Rwanda ku Cyumweru.

Ivan Minaert avuga ko Shaban Hussein Tchabalala azagaruka mu Rwanda ku Cyumweru

Ivan Minaert avuga ko Shaban Hussein Tchabalala azagaruka mu Rwanda ku Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018

Ivan Minaert yavuze ko Shaban Hussein Tchabalala atazakina umukino Rayon Sports izakiramo Miroplast FC mu mpera z’iki Cyumweru kuko ngo azaba atariteguranye n’abandi. Gusa ngo nta kibazo bizateza ku musaruro w’ikipe. Mu magambo ye yagize ati” Rayon Sports ubwo izaba ikina na Miroplast FC ntabwo tuzaba tumufite ariko ntabwo tuzabura uko tubyitwaramo kuko dufite abakinnyi benshi bakina uriya mwanya ku buryo bitazatugora kandi nizeye ko tuzatsinda akazaza akomereza aho tuzaba turi”.

Mu mukino wa 1/8 Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC, Shaban Hussein Tchabalala yakinnye iminota 90’ anatsinda igitego ku munota 43’ w’umukino. Muri uyu mukino ni bwo yahise yuzuza ibitego bitatu (3) amaze gutsinda Etincelles FC mu mukino itatu (3) yose baheruka guhura kuko buri mukino yagiye awubonamo igitego kimwe.

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC bakanakomeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2018, Rayon Sports barafata akaruhuko kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018 bityo bazakomeze imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018.

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira  ubwo bakinaga na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu

Shaban Hussein Tchabalala ku mupira ubwo bakinaga na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu

Shaban Hussein Tchabalala (Iburyo) ubwo yakiraga Rwatubyaye Abdul (Ibumoso) wari winjiye mu kibuga asimbuye

Shaban Hussein Tchabalala (Iburyo) ubwo yakiraga Rwatubyaye Abdul (Ibumoso) wari winjiye mu kibuga asimbuye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND