RFL
Kigali

Senyange Ivan azagaruka mu kibuga neza mu mwaka w’imikino 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/05/2017 12:08
0


Senyange Ivan myugariro w’ikipe ya Rayon Sports kuri ubu abatoza b’iyi kipe biteze ko ashobora kuzagaruka mu kibuga mu mpera z’uyu mwaka w’imikino cyangwa bitakunda akazagaruka mu mwaka w’imikino 2017-2018.



Senyange yagize imvune ubwo amakipe yari arimbanyije imyiteguro y’umwaka w’imikino 2016-2017 aza kubagwa bitinze bitewe nuko abandi bagiye kuvurirwa muri Maroc akabura ibyangombwa by’inzira(Passport). Kuri ubu amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko uyu musore azagaruka mu bihe bitegura umwaka utaha w’imikino.

Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko uyu musore yamaze kubagwa igisigaye akaba ari ukwitabwaho akaba yakira akagaruka mu kibuga. “Senyange bamukoreye operation (Kubagwa) …yatangiye gukora imyitozo ikomeza imikaya (Gym) ngira ngo isaha n’isaha nka nyuma y’ukwezi azaba yagarutse. Ndumva yazadufasha mu mikino y’igikombe cy’Amahoro turamutse tugeze kure cyanwa umwaka w’imikino utaha”. Nshimiyimana Maurice.

Senyange Ivan ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yari yaguzwe mu itsinda ry’abakinnyi Rayon Sports yari yaguze itegura umwaka w’imikino 2016-2017 ariko aza kugira ikibazo utaratangira.

Senyange Ivan ubwo yari mu myitozo ya mbere muri Rayon Sports

Senyange Ivan ubwo yari mu myitozo ya mbere muri Rayon Sports

Senyange Ivan (Uwa kabiri iburyo) mu bakinnyi Rayon Sports yari yerekanye bagomba kuyijyamo mu mwaka w'imikino 2016-2017

Senyange Ivan (Uwa kabiri iburyo) mu bakinnyi Rayon Sports yari yerekanye bagomba kuyijyamo mu mwaka w'imikino 2016-2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND