RFL
Kigali

Seninga yashimiye abakinnyi anavuga ikizamufasha gutsinda Sunrise FC ku munsi wa 10

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2017 14:09
0


Ku munsi wa cyenda wa shampiyona ni bwo Police FC yongeye kubona amanota atatu itsinze Espoir FC ibitego 2-1 i Rusizi.



Mico Justin wa Police FC ni we wafunguye amazamu mu gice cya mbere cy'umukino mbere yuko Renzaho Hussein bita Yongo yishyurira Ndizeye Jimmy utoza Espoir FC. Amakipe yakomeje guhatana biza kurangira Ndayishimiye Antoine Dominique wari wahawe amahirwe atsinze igitego cy'intsinzi mu mpera z'umukino.

Seninga Innocent wari wicaje akanasiga i Kigali abakinnyi batatanze umusaruro ku mukino wa Rayon Sports, yabwiye INYARWANDA ko amanota atatu (3) bakuye i Rusizi yayashimira abakinnyi bamwitangiye mu mukino wari ugoye bakemera gutanga imbaraga bari bafite barwana ku ishema ry'ikipe. Mu magambo ye yatangiye agira ati:

Ni ugushimira INDWANYI ko zikomeje kurwana neza ku ntsinzi hanze. Wari umukino w'ishiraniro nari nise "Do or Die" (Gupfa no gukira) ubwo twari mu mama ya tekinike mbere y'amasaha ane ngo umukino ube. Byatumye tujya mu kibuga dukina nk'abiyahura ariko mu buryo bw'amayeri buvanze n'ishyaka riranga Indwanyi (agahimbano ka Police FC) ahanini tubitewe n'uko twari tumaze imikino ine tutabona tudatsinda, ibi bikaba byatugaruye muri gahunda yo kutongera gutakaza bityo tukaba twiteguye neza Sunrise FC izadusura ku munsi wa cumi wa shampiyona. Ndashimira cyane Indwanyi na technical staff ku kazi katoroshye twakoreye i Rusizi ndetse ntibagiwe ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'igihugu (RNP) ku buryo batuba hafi umunsi ku munsi kuri buri kimwe cyose cyatuma ikipe ikomeza kugira morale n'icyizere.

Seninga yari yafashe umwanzuro wo kwicaza Biramahire Abeddy na Muvandimwe Jean Marie Vianney, yari yahinduye uburyo bw'imikinire kuko yakira Rayon Sports yari yakoresheje 4:3:3 ariko hirya y'ishyamba yakoreheje 4:2:3:1. Nzabanita David na Muzerwa Amin bari basigaye i Kigali cyo kimwe na Patrick Umwungeri wari ku ntebe y'abasimbura bakina na Rayon Sports. Nta gihindutse, Police FC igomba kwakira Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa cumi wa shampiyona, umukino Seninga avuga ko ukunda koroha kuko ngo iyi kipe y'i Nyagatare itajya ibasha Police FC. Mu magambo ye, yagize ati:

Icya mbere ni uko tuzaba turi ku kibuga twitorezaho kandi nta mvune nyinshi mfite na Isaie Songa azaba yagarutse kandi Sunrise FC ni ikipe dukunze gushobora haba iwayo ndetse no mu rugo by'umwihariko twebwe nk'ikipe irwanira igikombe ntitwifuza kongera gutakaza umukino n'umwe.

Kuri ubu Police FC imaze kugwiza amanota 15 mu mikino icyenda (9) ya shampiyona imaze gukina. Iyi kipe ibitse igikombe cy'Amahoro cya 2015 yahawe na Cassa Mbungo, yaje kurangiza ku mwanya wa kabiri mu mwaka ushize w'imikino. Kuri ubu intego z'iyi kipe ni igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda birimo icy'Amahoro na shampiyona bitanga amahirwe yo gukina imikino Nyafurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND