RFL
Kigali

Seninga yagize icyo avuga kuri Karekezi Olivier umutoza wa Rayon Sports bakinanye mu Mavubi (UPDATED)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2017 14:28
1


Nyuma yo kuba Karekezi Olivier yamaze kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports uzayifasha mu mwaka w'imikino 2017-2018. Seninga Innocent utoza Police FC abona ko ari umwanya mwiza uzatuma shampiyona irushaho kuryoha no gukomera kuruta uko byari bimeze mu mwaka w'imikino 2016-2017.



Seninga Innocent uherutse gusinya amasezera azamugeza mu mwaka wa 2020 atoza Police FC, abona ko mu gihe Karekezi Olivier yaba ahawe ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru byaba umwanya mwiza wo kugira ngo abatoza bari mu kigero kimwe cy’umwuga (Same Coaching Generation) bahatane ndetse binaryoshye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Seninga yavuze ko umwaka w’imikino 2017-2018 uzaba ukomeye unaryoshye bitewe nuko amakipe akomeye azaba afite abatoza bari mu kigero kimwe cy’imyaka n’uburambe bujya kungana.

Ugerageje gusobanura amagambo uyu mugabo yanditse mu rurimi rw’icyongereza yagize ati”Ikigero kimwe cy’abatoza kigiye kuzatuma umwaka w’imikino 2017-2018 urushaho gukomera”.

Seninga Innocent yakinanye na Karekezi Olivier mu ikipe y'igihugu Amavubi y'abakinnyi batari barengeje imyaka 20 mu 1999 (Amavubi U-20), ikipe yahagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA y'ibihugu yabereye i Nairobi muri Kenya. 

Iyo uganira na Seninga akubwira ko yafatanyaga na Karekezi mu kazi ko gutaha izamu kuko bose babanzaga mu kibuga.

Kuva mu mikino y'amashuli, mu Mavubi kugeza kuba bagiye kuba bazajya bahangana mu mayeri yo gutoza, uyu mugabo abona ko bizarushaho kuryoha no gukomera kuko abatoza batoza amakipe akomeye hano mu Rwanda azaba afitwe n'abatoza bavuka imbere mu gihugu.

Seninga  Innocent aciye kuri Instagram yegeranyije ifoto ye n'iya Olivier Karekezi agira icyo abivugaho

Seninga  Innocent aciye kuri Instagram yegeranyije ifoto ye n'iya Olivier Karekezi agira icyo abivugaho

Kuba Karekezi Olivier yamaze guhabwa akazi ko gutoza Rayon Sports, Seninga Innocent akaba afite Police FC, Jimmy Mulisa akaba atoza APR FC naho Eric Nshimiyimana akaba afite AS Kigali, ni bimwe mu bishingirwaho ko umwaka w'imikino 2016-2017 uzaba uryoshye na cyane ko aba bagabo uko ari bane bafite ibigwi mu mupira w'amaguru mu Rwanda bakaba bari gutoza amakipe yihagazeho mu gihugu. 

Eric Nshimiyimana, Jimmy Mulisa na Karekezi Olivier ni abagabo bakinnye mu bihe bimwe bakaba batanarutanwa cyane mu myaka mu gihe Seninga Innocent we umuntu yavuga ko yibanze cyane mu mwuga wo gutoza nawe ari umugabo wakuze mu gihe kimwe n’aba bagabo.

Seninga  Innocent ashimira Azam TV, Police FC n'umufasha we

Seninga Innocent ubwo yafataga igihembo cy'umutoza wakoze akazi katari kitezwe mu mwaka w'imikino 2016-2017

Karekezi Olivier  yabaye umukinnyi mpuzamahanga biravugwa ko azahabwa akazi ko gutoza Rayon Sports

Karekezi Olivier yabaye umukinnyi mpuzamahanga yahawe akazi ko gutoza Rayon Sports

Amavubi U20: Karekezi Olivier (ubanza ibumoso mu bakinnyi bahagaze) na Seninga Innocent (uwa kabiri uva iburyo mu bakinnyi bahagaze)

Amavubi U20: Karekezi Olivier (ubanza ibumoso mu bakinnyi bahagaze) na Seninga Innocent (uwa kabiri uva iburyo mu bakinnyi bahagaze)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tizama 6 years ago
    seninga wee,ugaragaje ko utazi neza karekezi olivier na Eric nshimiyimana ; Eric aruta kure olivier!!





Inyarwanda BACKGROUND