RFL
Kigali

Seninga Innocent yatowe na CAF nk’umwalimu w’abatoza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/06/2017 19:18
1


Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC yamaze kugirirwa icyizere n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) ahabwa ibyangombwa n’uburenganzira bwo kujya atanga amasomo ku bashaka Licence B na C za CAF.



Muri gahunda yahawe na CAF, Seninga azatangira aka kazi muri Nyakanga 2017 aho azaba atanga amasomo ya ‘C’ ya CAF (CAF Licence-C) mbere y'uko mu Ugushyingo 2017 azaba atanga amasomo y'abifuza Licence B ya CAF (CAF-Licence B).

Nyuma yo kumenya aya amakuru, INYARWANDA yashatse kumenya impamvu ari we mutoza watoranyijwe na CAF nyamara mu baheruka guhabwa impamyabumenyi zo ku rwego rwa A (CAF Licence A) yarabaye uwa Gatatu (3), Seninga avuga ko atari byo bagendeyeho kuko ngo CAF yashingiye ku mahugurwa ya FIFA yigeze gukorera i Abidjan muri Côte d'Ivoire mu ikipe ya ASEC Mimosa aho bigaga amasomo abategura kuzaba abalimu mu bijyanye n’imbaraga (CAF Physical Instructor).

“Ntabwo bagendeye kuri Licence A kuko njyewe nakoze amahugurwa ya FIFA i Abidjan mu ikipe ya ASEC Mimosa, amahugurwa yaduteguraga kuzavamo abalimu ba Physique ku rwego rwa CAF”. Seninga Innocent.

Uyu mugabo kandi avuga ko mu mirongo migari yahawe na CAF ari uko azajya yigisha abatoza bakorera imbere mu Rwanda nyuma wenda akazabona uburenganzira bumwemerera no kuba yajya ahabwa gahunda yo kujya gutanga amahugurwa hanze y’u Rwanda.

Seninga Innocent waciye mu makipe nka Isonga FC, Kiyovu Sport, Etincelles FC na Police FC atoza magingo aya, ni we mutoza rukumbi w’umunyarwanda wabashije kwitabira amahugurwa ya FIFA yigisha ibijyanye no gutegura abakinnyi mu mbaraga (Preparation Physique).

KANDA HANO USOME IBIGWI N'AMATEKA YA SENINGA INNOCENT UMUTOZA WA POLICE FC

Seninga  Innocent

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC wayifashije kuba yicaye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ikipe yasanze irangije ku mwanya wa gatanu mu mwaka w'imikino 2015-2016 bigatuma abanza kubita Indwanyi kugira ngo batazongera gutakaza umusubirizo

 Seninga  Innocent

Amahugurwa yafatiye i Abidjan ni yo yamuhaye amahirwe yo kugirwa umalimu w'abatoza bakizamuka mu Rwanda

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC

Seninga Innocent avuga ko kuba umwalimu bitazamubangamira mu kazi afite ko gutoza Police FC kuko bitazajya bihoraho (Permanent)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • VEDASTE6 years ago
    Intambwe uteye iranshimishije





Inyarwanda BACKGROUND