RFL
Kigali

Seninga Innocent yatangiye gahunda (Campain) yo kwamamaza uruganda rwenga inzoga mu karere ka Musanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/06/2018 7:42
1


Seninga Innocent kuri utoza ikipe ya Musanze FC n’ubundi ibarizwa mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, yatangiye gahunda (Campain) yo kwamamaza CETRAF Ltd Musanze uruganda rwenga rukanatunganya inzoga ya Musanze Wine No.1 ahanini yengwa mu gitoki.



Seninga Innocent wagaragaye mu mafoto ari kumwe n’abakozi b’uru ruganda anafite icupa ry’inzoga ihiye avuga ko uru ruganda ntaho rutandukanira n’ikipe ya Musanze FC kuko Tuyishimire Placide uyibereye perezida ari nawe nyira rwo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Seninga avuga ko uru ruganda rwenga iyi nzoga ari igisubizo ku batuye Akarere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru n’igihugu muri rusange kuko rubaha icyo bifuza batarinze kugenda imihana kuko ngo mu gihugu bamaze kugira ahantu 160 (160 Depots) wasangaho iyi nzoga. Seninga ati:

Ni uruganda rwenga inzoga iryoshye kandi rwa hano i Musanze. Birumvikana ko bitangwa nabi mu gihe naba ndi kwamamaza igicuruzwa gikorerwa mu Rwanda kandi nta ngaruka mbi kigira ku buzima bw’abanyarwanda. Urebye CETRAF Ltd ni nka Musanze FC kuko perezida wabyo byose ni umwe kuko Tuyishimire Placide uyobora ikipe ni nawe uyobora uruganda.

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Musanze FC

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC

Seninga Innocent kumwe n'abakozi b'uruganda

Seninga Innocent kumwe n'abakozi b'uruganda batsura umubano n'inzoga yabo 

Seninga Innocent (Ibumoso) na Fred Kanyehara (Iburyo) uemnyerewe muri gahunda zo kwamamaza ibicuruzwa (Product Promotion)

Seninga Innocent (Ibumoso) na Fred Kanyehara (Iburyo) umenyerewe muri gahunda zo kwamamaza ibicuruzwa (Product Promotion)

Seninga Innocent wahoze ari umutoza mukuru mu ikipe ya Police FC akaza gusezera, tariki ya 2 Gicurasi 2018 yasinye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 atoza iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze kuri bakaba bari ku mwanya wa 10 n’amanota 34 mbere yuko baraba bakira AS Kigali kuri uyu wa Gatatu hakinwa umunsi wa nyuma wa shampiyona.

 Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Musanze FC muri gahunda yo kwmamaza inzoga yengerwa i Musanze

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC muri gahunda yo kwmamaza inzoga yengerwa i Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pepe5 years ago
    byiza cyaneee





Inyarwanda BACKGROUND