RFL
Kigali

Seninga Innocent yasinye muri Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2018 14:30
0


Seninga Innocent uheruka gusoza amasezerano y’amezi abiri muri Musanze FC, kuri ubu yamaze kugera mu ikipe ya Bugesera FC aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ibarizwa i Nyamata.



Seninga Innocent ageze muri FC Bugesera, ikipe yarangije umwaka w’imikino 2017-2018 iri ku mwanya wa 11 n’amanota 33. Uyu mugabo yarangizanyije na Musanze FC nyuma yuko yari isoje ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 35. Bugesera FC yasoje shampiyona itozwa na Jimmy Ndayizeye wahoze muri Espoir FC ariko akaza kunaniranwa n'iyi kipe mu kuba yakomezanya nayo.

Seninga Innocent ubu niwe mutoza mukuru wa Bugesera FC

Seninga Innocent ubu niwe mutoza mukuru wa Bugesera FC

Uyu mugabo w’imyaka 38, yageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 asimbuye Cassa Mbungo Andre wayihesheje igikombe cy’Amahoro mu 2015 atsinze Rayon Sports igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Seninga yageze muri ikipe y’abashinzwe umutekano akubutse muri Etincelles FC. Gusa yaje kuva muri Police FC kuwa 20 Mata 2018 amaze kuyitoza imikino 16 ayihesheje amanota 22.

Umwuga wo gutoza kuri Seninga Innocent:

Seninga Innocent yatangiye umwuga w’ubutoza muri 2011 ubwo yatozaga ikipe y’abato ya FERWAFA aho yakoranaga cyane n'abari barasigaye batabashije kujya mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2011 cyaberaga Mexico mu cyiciro cy’abakinnyi batarengeje imyaka 17.

Nyuma, Seninga yagannye mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Aspor FC mbere yo kugana mu Isonga FC nk’umutoza wungirije. Mu mwaka w’imikino wa 2014-2015 yagizwe umutoza mukuru ndetse anakomeza kuyitoza mu cyiciro cya mbere, mbere yo kuyigeza mu mikino ya 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Amaze kugera kuri ibi, amwe mu makipe y’icyiciro cya mbere yatangiye ku murambagiza ariko ahitamo Kiyovu Sport. Gusa ntabwo yahiriwe no kuramba muri iyi kipe kuko yahise atwarwa na Etincelles FC mu mpera z’umwaka w’imikino 2015-2016.

Etincelles FC yayisanze mu mwanya mubi ku buryo yashoboraga no kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Gusa yakoze ibishoboka iyi kipe y’i Rubavu iguma mu cyiciro cya mbere kuko yasoje ku mwanya wa 13. Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2016-2017 yahise agurwa na Police FC aza gusimbura Cassa Mbugo wari wamaze kwirukanwa.

Tariki ya 5 Gicurasi 2018 yasinye muri FC Musanze ayifasha gusoza umwaka w’imikino 2017-2018 mbere y'uko kuri iki Cyumweru tariki 26 Kanama 2018 yagannye muri FC Bugesera.

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Musanze FC

Seninga Innocent yari asoje shampiyona akorana na Musanze FC

Kuwa 20 Kanama 2018 ni bwo byamenyekanye ko Seninga Innocent ari we mutoza wa kabiri wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi aho we na Jimmy Mulisa bagomba kujya bunganira Mashami Vincent wamaze gusinya amasezerano y'umwaka umwe atoza Amavubi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND