RFL
Kigali

Seninga Innocent yahize gutsinda FC Musanze bigafasha Police FC kurara ku mwanya wa kabiri ku rutonde

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2017 10:16
0


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko uretse kuba abakinnyi b’iyi kipe basanzwe bafite intego yo kurwanira igikombe basanzwe bazi neza ko gutsinda FC Musanze bizatuma bafata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.



Ikipe ya Police FC yari yatsinze FC Musanze ibitego 3-0 mu mukino ubanza, kuri ubu umukino wo kwishyura urakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 ku kibuga cya Kicukiro saa cyenda n’igice (15h30’).

Seninga avuga ko urugamba rugeze ahakomeye aho abakinnyi be bagomba gukora ibishoboka bagashaka amanota atatu kuri FC Musanze kugira ngo bizere umwanya wa kabiri mbere y'uko APR FC izaba ikina na Pepinieres FC ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017.

“Abakinnyi bafashwe neza, abayobozi baturi hafi haba ku myitozo, ahantu hose tuba turi kumwe, abakinnyi bashyize hamwe. Dufite intego yo gushaka igikombe kandi uyu mukino kuri twe ni ingenzi kubera ko nidutsinda tuzarara ku mwanya wa kabiri. Nk’abantu bari mu rugamba rw’igikombe uzaba ari umwanya mwiza tuzaba turayeho, niyo mpamvu byanga bikunze tugomba kuwutsinda (umukino)”. Seninga Innocent aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo.

Police FC na APR FC zose zizigamye ibitego 14 ariko APR FC ifite amanota 40 kuri 39 ya Police FC, mu gihe Police FC yanganya umukino ku kinyuranyo cy'igitego kimwe yarara ku mwanya wa kabiri cyo kimwe no kuba yatsinda umukino.

Gusa uyu mutoza akomeza avuga ko FC Musanze atari ikipe mbi kuko kuko imaze imikino myinshi idatakaza amanota atatu imbumbe ariko ko azakora ibishoboka byose akitondera amayeri ikoresha ishaka ibitego kugira ngo Police FC itsinde umukino.

Nyuma y’imikino 20, Police FC yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 ku bitego 14 izigamye mu gihe FC Musanze iheruka gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-2, ihagaze ku mwanya wa gatanu n’amanota 32 ikaba izigamye igitego kimwe (1) kuko yinjije ibitego 31 bayinjiza 32.

Mu gihe Police FC izaba imaze kwakira FC Musanze, umunsi wa 21 wa shampiyona uzakomeza ku Cyumweru no kuwa Mbere mu gihe kuwa Gatandatu Rayon Sports izaba yakira Onze Createurs mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu.

Dore uko imikino y’umunsi wa 21 iteye:

Kuwa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017

*Police Fc vs Musanze Fc (Stade Kicukiro, 15h30’)

 Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017

*Mukura VS vs Espoir Fc (Stade Huye)
*SC Kiyovu vs Kirehe Fc (Stade Mumena, 15h30’)
*Sunrise Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagatare, 15h30’)
*APR Fc vs Pepiniere Fc (Stade de Kigali, 15h30’)
*Amagaju vs Marines Fc (Nyamagabe, 15h30’)

Kuwa Mbere tariki 20 Werurwe 2017

*Gicumbi Fc vs AS Kigali (Stade Gicumbi)

Dore abakinnyi batemerewe  gukina ku munsi wa 21 wa shampiyona:

1. Niyonzima Olivier (Rayon Sports)
2. Ishimwe Kevin (Pepiniere Fc)
3. Tschimanga Papy (AS Kigali)
4. Yamini Salumu (SC Kiyovu)
5. Nsabimana Hussein (Marines Fc)

 Nizeyimana Mirafa4

Umukino uheruka Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-1

Kanamugire Moses wa Fc Musanze

FC Musanze izakina idafite myugariro Kanamugire Moses ufite ikibazo ku zuru

urutonde

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND