RFL
Kigali

Seninga Innocent yagize icyo avuga kuri Biramahire watsinze igitego cya mbere mu Mavubi makuru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/11/2017 12:04
0


Seninga Innocent umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC ikinamo Biramahire Abeddy avuga ko kuba Biramahire Abeddy yarabonye igitego mu ikipe y’igihugu Amavubi ari umusaruro mwiza ku gihugu ariko kandi ko ari icyizere cyiza ku ikipe ya Police FC n’itera mbere ry’umukinnyi ku giti cye.



Biramahire Abeddy yatsinze igitego cya gatatu cy’u Rwanda kuri iki Cyumweru ubwo Amavubi yatsindaga Ethiopia ibitego 3-2 mu mukino ubanza mu rugamba rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.

Aganira na INYARWANDA, Seninga yagize ati “Nashimye Abeddy cyane nawe aza kunshimira ko mufasha mu mwuga we. Mu gitondo (Ku Cyumweru) twaganiriye mubwira ko byanze bikunze mu gihe yaba ahawe umwanya wo gukina yaza gucungana n’uburyo bwose yabonamo igitego nk’uko yabigenje i Musanze”. Seninga

Igitego cya Biramahire cyaje gisanga ibindi bibiri byatsinzwe na Eric Rutanga na Hakizimana Muhadjili mu gihe ibitego bya Ethiopia byatsinzwe na Asechalew Birma na Sanni Abubakhar.

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC yizeye ko Biramahire azatsinda ibitego biruta ibyo yatsinze umwaka ushize

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Police FC yizeye ko Biramahire azatsinda ibitego biruta ibyo yatsinze umwaka ushize

Police FC ubu bari kwitegura kwakira Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa gatanu wa nshampiyona uzakinirwa ku kibuga cya Kicukiro kuwa 16 Ugushyingo 2017. Iyi kipe iba mu maboko ya Polisi y’igihugu, ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota icyenda (9), amanota inganya na Etincelles FC iri ku mwanya wa mbere n’ibitego bitatu (3) nabyo banganya. Gusa Etincelles FC iraza imbere kuko yatsinze Police FC ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Biramahire Abeddy azamukana umupira i Musanze

Biramahire Abeddy azamukana umupira i Musanze 

Biramahire Abeddy 23 niwe wakuye Police FC i Musanze

Biramahire Abeddy 23 niwe wakuye Police FC i Musanze 

Seninga Innocent  aganira na Biramahire ku rubuga rwa Instagram

Seninga Innocent  aganira na Biramahire ku rubuga rwa Instagram

Amavubi yatsinze Walia ya Ethiopia ibitego 3-2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND