RFL
Kigali

Seninga Innocent mu nzira zo kurega Kiyovu Sport muri FIFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/11/2017 10:56
1


Kuva kuwa 25 Kanama 2015 kugeza kuwa 25 Kanama 2016 niyo masezerano Seninga Innocent yari yasinyiye gutoza Kiyovu Sport mbere y'uko imusezerera kuwa 14 Mutarama 2016 ubwo yari ayimazemo iminsi 155. Nyuma yaje kubishyuza amezi yari asigaye ku masezerano,ariko n'ubu avuga ko atishyuwe



Aganira na INYARWANDA, Seninga Innocent yavuze ko nyuma yo kuba yarirukanwe muri Kiyovu Sport  bagombaga kumwishyura imishahara y’amezi umunani yari asigaye ku masezerano y’umwaka bari bafitanye dore ko buri kwezi yabaga yandikiwe ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa uyu mutoza avuga ko yitabaje FERWAFA abasaba ko bamwishyuriza, FERWAFA yandikira Kiyovu Sport ibamenyesha ko bakwishyura ariko ngo magingo aya nta bushake iyi kipe yambara umweru n’icyatsi bafite bwo kwishyura uyu mutoza ufite amasezerano y’imyaka itatu muri Police FC.

Yagize ati “Nitabaje FERWAFA mbereka uko ibintu bimeze. Byaje kuba ngombwa ko akanama gashinzwe imyitwarire gaterana basanga koko mfite ukuri. Bandikiye Kiyovu bayibwira ko ngomba kwishyurwa ariko hagiye gushira umwaka n’igice babibwiwe ariko mbona baranangiye. Niyo mpamvu rero ngomba kujya muri FIFA bakaba aribo bandenganura”.

Seninga avuga ko kandi yigeze kugirana ibiganiro  na Ashlaf Kadubiri cyo kimwe na  Omar Munyengabe  wari umunyamabanga mukuru wa Kiyovu Sport icyo gihe, basasa inzobe bumvikana ko yabagabanyiriza bakaba bava kuri miliyoni esheshatu (6.000.000 FRW) bakaba bamuha miliyoni enye (4.000.000 FRW) ariko ngo nabyo byagiye nka Nyomberi.

“Nta kuntu ntagize kuko higeze kubaho ibiganiro  hagati yanjye (Seninga) na Kadubiri yewe na Omar wari umunyamabanga wa Kiyovu Sport, bansaba ko nabagabanyiriza. Twaje kwemeranya ko bampa miliyoni enye (4.000.000 FRW), gusa byarangiye batayampaye. Naje kwibutsa FERWAFA ko bakongera bakanyishyuriza ariko Kiyovu Sport bitwaza ko batigeze babona ibaruwa”. Seninga Innocent.

Seninga Innocent areba ku isaha

Seninga avuga ko igihe kigeze kugira ngo yitabaze FIFA (TAS)

Mu ibaruwa INYARWANDA ifite kopi yanditswe kuwa 26 Nzeli 2017, Seninga Innocent yandikiye FERWAFA ayisaba ko yamwibukiriza Kiyovu Sport ko imurimo umwenda.

N'ubwo Habinshuti Rachid yatubwiye ko nawe kuva yagera muri Kiyovu Sport nk’umunyamabanga mushya atigeze ahabwa iyo baruwa mu gihe cy’ihererekanya bubasha, hari kopi y’ibaruwa igarazaga ko Kiyovu Sport bakiriye iyo baruwa yewe yanasinyweho n’uwitwa Alice.

 Alice yasinye ko ibaruwa yibutsa yageze muri Kiyovu Sport

Alice yasinye ko ibaruwa yibutsa yageze muri Kiyovu Sport

Aganira na INYARWANDA, Habinshuti Rachid yavuze ko nawe kuva yagera muri Kiyovu Sport atigeze abona iyo baruwa.

“Ntabwo nakubeshya rwose ngo hari ibaruwa nabonye iva muri FERWAFA itubwira ko tugomba kwishyura Seninga. Natwe nka Kiyovu Sport twigeze kubaza FERWAFA impamvu twumva ko hari ibaruwa twahawe ariko magingo ay anta kintu turabona”. Habinshuti Rachid

Umwanzuro akanama gashinzwe imyitwarire kari kagejeje kuri Kiyovu Sport

Abajijwe niba nka Kiyovu Sport bemera ko Seninga Innocent hari icyo bamurimo nk’umwenda, Habinshuti yavuze ko ibaruwa ibategeka kumwishyura niza aribwo bazamenya uko ikibazo kimeze kandi ko niba uwo mwenda uhari hatabaho impaka mu kuwishyura.

“Urumva ko niba ari ibintu byamaze kujya muri FERWAFA biba byageze ku rundi rwego ku buryo niba iryo deni rihari, tuzabanza turebe icyo FERWAFA yatwandikiye nyuma koko nidusanga tugomba kwishyura numva nta mpaka zabaho mu gihe ibyo twaba tubazwa byaba bigaragara”. Habinshuti Rachid

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • p waleeh6 years ago
    ark c ikipe yarimanutse kubera nicyubushozi budahangije bifitemo uruhare rukomeye none ndebera nuyu wana





Inyarwanda BACKGROUND